Basketball: PATRIOTS BBC yageze ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka
Imikino

Basketball: PATRIOTS BBC yageze ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka

ADAM Yannick2026 Kanama 153 min gusoma
Basketball: PATRIOTS BBC yageze ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka
Sanga:
writer.umunsi.com

Patriots BBC yongeye kugera ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka ku ikipe igomba guhatanira u Rwanda mu mikino ya BAL 2027 ni nyuma yo gutsinda REG BBC umukino wa gatanu nyuma y'uko amakipe yanganyaga imikino 2-2.

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kanama 2026 muri Petit Stade i Remera niho habereye imikino ibiri ya Kamarampaka yagombaga kuvamo amakipe abiri agomba guhatanira kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika BAL 2027.

Imikino yagombaga kuba ni umukino wa RSSB Tigers BBC yatwaye BAL 2026 na APR BBC ndetse n'umukino wa PATRIOTS BBC na REG BBC. Aya makipe yose yanganya intsinzi ebyiri kuri ebyiri, aribyo byatumye hitabazwa umukino wa gatanu.

Umukino wa mbere wahuje PATRIOTS BBC na REG BBC watangiye ku isaha ya saa moya z'ijoro (19H00). Ni Umukino watangiye ubona buri kipe ifite inyota yo kugera ku mukino wa nyuma.

Agace ka mbere karangiye amakipe yegeranye harimo ikinyuranyo cy'inota rimwe (Patriots BBC 22-21 REG BBC)Mu gace ka kabiri byakomeje ubona amakipe arimo kugenda yegerana cyane.

Bavuye kuruhuka,RarG yagarukanye imbaraga nyinshi ishaka gukuramo amanota abiri bayirushaga,maze biza kuyikundira maze itsinda aka gace ka gatatu k'umanota 24-21 ya Patriots BBC.

Mu gace ka kane ari nako ka nyuma,byaje guhinduka, kuko Patriots BBC yakosoye amakosa yari yakoze mu gace ka gatatu maze birangira itsinze aka gace ka kane k'umanota 19-14 ya REG BBC.

Umukino urangira ku ntsinzi ya PATRIOTS BBC y'amanota 83-79 REG BBC ihita ibona itike yo kugera ku mukino wa nyuma aho itegereje igomba gutsinda hagati ya APR BBC na RSSB Tigers BBC.

Umukinnyi wa Patriots BBC DAMARIA FRANKLIN niwe watsinze amanota menshi 24.Patriots BBC itegereje itsinda hagati ya APR BBC na RSSB Tigers BBC bizahura ku mukino wa nyuma, mu gihe REG BBC nayo itegereje igomba gutsindwa bazahatanira umwanya wa gatatu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize