Basketball: Patriots BBC na RSSB Tigers BBC zaraye zitwaye neza mu mukino wa 4 wa play-off
Imikino

Basketball: Patriots BBC na RSSB Tigers BBC zaraye zitwaye neza mu mukino wa 4 wa play-off

ADAM Yannick2026 Kanama 133 min gusoma
Basketball: Patriots BBC na RSSB Tigers BBC zaraye zitwaye neza mu mukino wa 4 wa play-off
Sanga:
writer.umunsi.com

Nyuma y'uko Patriots BBC na RSSB Tigers BBC zari zitwaye neza mu mukino ubanza, maze mu mikino ibiri yakurikiyeho ntizishobore kwitwara neza. Ku mukino wa kane zitwaye neza bituma hazitabazwa umukino wa gatanu kugira ngo hamenyekane ikipe ebyiri zizagera ku mukino wa nyuma.

Mu ijoro ryakeye Tariki 12 Kanama 2026 nibwo muri Petit Stade i Remera haberaga Umukino wa Kane mu makipe ahatanira kugera ku mukino wa nyuma wa ugomba kuzagaragaza ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL 2027.
APR BBC na REG BBC mbere y'uyu mukino nizo zahabwaga amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma mbere y'uko zarizitwaye neza mu mikino itatu ibanza kuko zari zatsinze imikino ibiri,aho zaburaga umukino umwe zikagera ku mukino wa nyuma.

RSSB Tigers BBC yatsinze APR BBC amanota 96-94, Patriots itsinda REG BBC amanota 72-61, amakipe yose anganya intsinzi ebyiri kuri ebyiri, byatumye hazitabazwa umukino wa gatanu ugomba kugaragaza ikipe ebyiri zizakina umukino wa nyuma ahakinwa imikino irindwi (7) bagatanguranywa gutsinda imikino itanu. Itanze indi gutsinda imikino itanu ihita yegukana igikombe mu gihe bikomeje kunaniranywa bagakina imikino irindwi.

Umukino wa RSSB Tigers BBC na APR BBC watangiye wihuta amakipe yombi atsindana .
Agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye n’amanota 25 kuri 16 ya RSSB Tigers BBC

Agace ka kabiri RSSB Tigers BBC yagatangiye neza ishaka uko yatsinda aka gace,
APR BBC ntiyari kure kuko umukino wari wegeranye cyane. Igice cya mbere cyarangiye APR BBC yatsinze RSSB Tigers BBC amanota 50-45.

Mu gace ka gatatu, umukino wakomeje kwegerana cyane amakipe yombi atsindana, ikinyuranyo ari gito.

Aka gace karangiye, APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 72 kuri 65 ya RSSB Tigers BBC

RSSB Tigers BBC yatangiye agace ka nyuma itsinda amanota menshi, inayobora umukino.

Mu minota ibiri ya nyuma ikinyuranyo cyari inota rimwe gusa. Umukino warangiye RSSB Tigers BBC itsinze APR BBC ku manota 96-94. Maze amakipe yombi ahita anganya imikino ibiri kuri biri.



Undi mukino wabaye, Patriots BBC nayo yatsinze REG BBC amanota 72-61 zombi zinganya intsinzi ebyiri, bityo zizakizwa n’umukino wa nyuma ku wa Gatanu.

Ikipe zizatsinda muri izi enye zizagera ku mukino wa nyuma, izindi zizahatanire umwanya wa gatatu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize