Basketball: APR BBC yaguze umukinnyi watwaye NBA inshuro ebyiri
Imikino

Basketball: APR BBC yaguze umukinnyi watwaye NBA inshuro ebyiri

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 93 min gusoma
Basketball: APR BBC yaguze umukinnyi watwaye NBA inshuro ebyiri
Sanga:
writer.umunsi.com
APR BBC ikomeje kwitegura imikino ya BAL 2026 yaguze Umunyamerika Quinn Cook wegukanye Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA inshuro ebyiri. Quinn Cook biteganyijwe ko ashobora kuzagera i Kigali ku wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026 agatangira kwitegurana n’abandi iri rushanwa rya mbere muri Afurika. Cook ni umwe mu bafite izina rizwi muri NBA kuko yegukanye Igikombe cya Shampiyona inshuro ebyiri, mu 2018 ari kumwe na Golden State Warriors no mu 2020 ari kumwe na Los Angeles Lakers. Uyu mukinnyi kandi yanyuze mu yandi makipe menshi nka Dallas Mavericks, New Orleans Pelicans na Cleveland Cavaliers. Quinn Cook yabaye mukinnyi yabaye umukinnyi wa kane iyi kipe yongeyemo nyuma ya Leonard Craig Randall n’Abanya-Sudani, Madut Akec na Mangok Mathiang. Biteganyijwe ko Ikipe y’Ingabo z'Igihugu izatangirira iri rushanwa muri Kalahari Conference iteganyijwe tariki ya 27 Werurwe 2026 i Pretoria muri Afurika y’Epfo. Umwaka ushize, APR BBC yegukanye umwanya wa gatatu muri iri rushanwa, aho ubu ubuyobozi butangaza ko bwifuza kwegukana iri rushanwa cyane ko imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi 2026.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize