Basketball: APR BBC yageze ku mukino wa nyuma aho izahura na PATRIOTS BBC
Imikino

Basketball: APR BBC yageze ku mukino wa nyuma aho izahura na PATRIOTS BBC

ADAM Yannick2026 Kanama 153 min gusoma
Basketball: APR BBC yageze ku mukino wa nyuma aho izahura na PATRIOTS BBC
Sanga:
writer.umunsi.com

APR BBC igeze k'umukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya aho izahura na PATRIOTS BBC biheruka guhura ku mukino wa nyuma wa 2024 APR igatsinda Patriots imikino 4-2 bakaba bongeyeho guhura. Ninde utwara igikombe uyu mwaka?

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kanama 2026 muri Petit Stade I Remera habereye imikino ibiri mu Bagabo ya 1/2 hagati ya RSSB Tigers BBC na APR BBC ndetse na Patriots BBC na REG BBC. Amakipe yose yanganya intsinzi ebyiri kuri ebyiri, byatumye hitabazwa umukino wa gatanu.

Umukino wa mbere warangiye PATRIOTS BBC itsinze REG BBC amanota 83-79 maze ibona itike yo gukina umukino wa nyuma. Umukino wakurikiyeho wahuje RSSB Tigers BBC na APR BBC ni Umukino abantu bumvaga ko RSSB Tigers BBC ishobora gutsinda ikagera ku mukino wa nyuma nk'ikipe yatwaye BAL 2026 igomba kongera gushaka uko yasubirayo.

Gusa APR BBC yayitanze mu mukino maze agace ka mbere karangira APR BBC ikayoboye n'amanota 32-17. Mu gace ka kabiri , RSSB Tigers BBC BBC yagatangiye neza,igenda ikuramo ikinyuranyo cy'amanota yari yatsinzwe mu gace ka mbere ati nako APR BBC ishaka kongera ikinyuranyo. Gusa aka gace kaje kurangira RSSB Tigers BBC igatsinze amanota 23-25 ya APR BBC.

Bagiye k'uruhuka APR BBC iyoboye n'amanota 47-40. Mu gace ka gatatu, umukino wakomeje kwegerana cyane amakipe yombi atsindana, ikinyuranyo ari gito. Gusa kagiye kurangira APR BBC ishyizemo ikinyuranyo cy'amanota 10 kuko karangiye APR BBC ifite amanota 33-23 ya RSSB Tigers BBC bivuze ko hahise hajyamo ikinyuranyo cy'amanota 17 byari bigoranye ko yayakuramo.

Aka gace karangiye, APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 80 kuri 63 ya RSSB Tigers BBC.

Agace ka kane ari nako ka nyuma, APR BBC yakomeje kugenda imbere ubona ko ifite intego yo kugeza mu manota ijana( Trois chiffre) imibare itatu. RSSB Tigers BBC yatangiye agace ka nyuma neza , kuko karangiye APR BBC itsinze amanota 25- 15 ya RSSB Tigers BBC.

Amakipe yombi ariyo Patriots BBC na APR BBC yahise agera ku ntsinzi ya gatatu kuri ebyiri bityo zihita zibona itike y' umukino wa nyuma ,mu gihe izatsinzwe zizahatanira umwanya wa gatatu aho bakina imikino itanu utsinze itatu agahita yegukana umwanya wa gatatu ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza REG BBC na RSSB Tigers BBC.

PATRIOTS BBC izahura na APR BBC ku mukino wa nyuma aho amakipe azakina imikino irindwi ahatanira k'ubona umwanya wo kuzakina BAL 2027. Aho utsinze undi imikino itanu ahita yegukana igikombe. Ubwo aya makipe aheruka guhura mu 2024 APR BBC yatsinze PATRIOTS BBC imikino 4-2 yegukana igikombe.

Ese uyu mwaka Patriots BBC iragitwara yongere gukina imikino ya BAL cyangwa APR BBC irakisubiza nk'uko yari yatwaye igikombe gishyize cya 2025 itsinze REG BBC? Aya makipe yaherukaga gukina umukino wa nyuma mu mwaka 2024 aho yatsinzwe ibitego 4-2.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize