Bamwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports bashobora kudakoreshwa ku mukino wa mbere muri CAF Confederation
Imikino

Bamwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports bashobora kudakoreshwa ku mukino wa mbere muri CAF Confederation

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 294 min gusoma
Bamwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports bashobora kudakoreshwa ku mukino wa mbere muri CAF Confederation
Sanga:
writer.umunsi.com

Kugeza ubu amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi bashya b’ikipe ya Rayon Sports, Mohamed Ouattara, Sandja Bula na Elie Mukono Eldinho bashobora kudakoreshwa ku mukino wa mbere wa CAF Confederation Cup bitewe n’uko urwego rwabo rukiri hasi.

Ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Police FC kuri penariti 4-2 mu mukino wa ½ w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda ’FERWAFA Super Cup 2026. Muri uyu mukino ntabwo Gikundiro yakoresheje abakinnyi bayo batatu iheruka gusinyisha, Mohamed Ouattara, Sandja Bula na Elie Mukono Eldinho.

Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis ‘Christian’ yavuze ko bagiye muri uyu mukino banatekereza ku rugendo bafite ku wa Mbere rwerekeza muri Cameroun aho bazajya gukina na Panthère Sportive du Ndé mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup 2026/27.

Ati: ”Twateguye nkuko dusanzwe dutegura ariko icyarimwe tunatekereza umukino dufite kuko ni umukino ukomeye cyane. Iyo dukomeza twari kuba dufite umukino ku Cyumweru tukagenda ku wa Mbere ntekereza ko nabyo twabirebye ariko ntekereza ko muri rusange umukino utari mubi”.

Ku bakinnyi bashya yavuze ko amahirwe menshi batazabakoresha kuri uyu mukino bijyanye nuko batiteguye mu bijyanye n’imbaraga z’umubiri.

Ati: ”Turacyareba ariko ntekereza ko amahirwe menshi tutazaba tubafite kuko ntabwo baraba abiteguye ku bijyanye n’imbaraga z’umubiri ngo bashobore gukina umukino nkuriya”.Ntabwo ari ubwa mbere Rayon Sports igiye guhura na Panthère Sportive du Ndé kuko baheruka guhura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup mu 2015.

Icyo gihe Rayon Sports yatsinze umukino ubanza wabereye i Douala ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Léo Uwambajimana, mbere yo kongera gutsindira i Kigali igitego 1-0 cya Isaac Muganza. Nikomeza izahura n'izakomeza hagati ya Atomic Ngomé yo mu birwa bya Comoros na Black Bulls yo muri Mozambique.

Bamwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports

Bamwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports 

Mu mwaka ushize, Rayon Sports yasezerewe mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup ikuwemo na Singida Black Stars yo muri Tanzania ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Amakipe azaviramo mu majonjora y’aya marushanwa yombi azahabwa ibihumbi 100$ [146.361.500 Frw], yo kwita ku ngendo n’indi myiteguro y’irushanwa.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize