APR FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na POLICE FC
Imikino

APR FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na POLICE FC

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 204 min gusoma
APR FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na POLICE FC
Sanga:
writer.umunsi.com
APR FC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona nyuma yo kunganya na Police FC igitego kimwe kuri kimwe. Ni umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona ya 2025-26 aho Police FC ari yo yari yakiriye APR FC. Police FC ntabwo yari ifite bamwe mu bakinnyi bayo nka Ndayishimiye Dieudonne na Isaac Eze bafite imvune. Ntiyari ifite kandi Byiringiro Lague na Msanga Henry bafite amakarita atatu y’imihondo. APR FC ntabwo yari ifite Ishimwe Pierre ufite imvune, kapiteni wayo Niyomugabo Claude wari umaze iminsi arwaye akaba yari yabanje ku ntebe y’abasimbura Wari umukino uryoheye ijisho aho mu gice cya mbere amakipe yombi yasatiranye ndetse akabona n’amahirwe ariko ntiyabyazwa umusaruro. Police FC niyo yabonye amahirwe menshi harimo imipira ibiri ya Kwitonda Alain Bacca yakubise igiti cy’izamu, umupira wa Ani Elijah Adolphe yakuyemo ndetse n’undi mupira w’umutwe wa Elijah rutahizamu William Togui Mel yakuriyemo ku murongo. Amahirwe afatika APR FC yabonye ni imipira ibiri ya William Togui yose yakubise igiti cy’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa. Kimwe no mu gice cya mbere amakipe yombi yarimo ashaka igitego,Byiringiro Gilbert yaje guhindura umupira imbere y’izamu Djibril Ouattara ashyizeho umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu. Nyuma y’iminota mike Ekison Ekorie wa Police FC yagaragaje ishoti rikomeye ariko Hakizimana Adolphe awukuramo. Ku munota wa 67, Cheikh Djibril Ouattara yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Patience ntiyamenya uko bigenze. Police FC yashatse uko yishyura iki gitego maze ku munota wa nyuma Nsabimana Eric Zidane arayishyurira umukino urangira ari 1-1. Kunganya uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 39, Al Hilal ifite 38, Al Merreikh 37 zo zikaba zitarakina umunsi wa 21, Al Hilal yo ikaba inafite ibirarane 3. Police FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 35.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize