APR FC irakataje mu rugendo ruyerekeza ku gikombe
Imikino

APR FC irakataje mu rugendo ruyerekeza ku gikombe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 1025 min gusoma
APR FC irakataje mu rugendo ruyerekeza ku gikombe
Sanga:
writer.umunsi.com

APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 31 wa Shampiyona y’u Rwanda, isatira kwegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka kuko ari yo kipe yo mu Rwanda ihagaze neza. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Gicurasi 2026.

APR FC ni yo yatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa cyenda Cheikh Djibril Ouattara yafunguye ku mupira yateye ugendera hasi uruhukira mu izamu.

Mu minota 20, AS Kigali yinjiye mu mukino itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura harimo umupira Sunday Inemesit Akang yateye ari mu rubuga rw’amahina unyura ku ruhande gato.

Iyi kipe yakomeje kugendera muri uwo mujyo harimo umupira Sunday Inemesit yahaye Ndayishimiye Didier, uwuteye ukurwamo neza n’umunyezamu Hakizimana Adolphe.

Mu minota 35, umupira wakomeje kwiharirwa cyane na AS Kigali mu kibuga, ariko abakinnyi bayo basatira bakagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze AS Kigali igitego 1-0.

Mu igice cya kabiri, iyi kipe ifashwa n’Umujyi wa Kigali yagarukanye imbaraga bidatinze ku munota wa 47, Iyabivuze Osee yishyuye igitego ku mupira Ndayishimiye Didier yamuhaye awushyira mu izamu.

Nyuma y’umunota umwe, APR FC yahise isubiza ku mupira Djibril Ouattara yatanze mu rubuga rw’amahina, Kiwanuka awukoraho usanga William Togui wateye ishoti rifata umutambiko w’izamu, umupira ujya hejuru.

Ku munota wa 60, umunyezamu Hakizimana Adolphe yakoreye APR FC, akuramo umupira ukomeye wari utewe na Sinary Diarra.

Ku munota wa 67, umutoza wa APR FC yakoze impinduka Memel Dao asimburwa na Ruboneka Jean Bosco.

Izi mpinduka zafashije APR FC gusatira ishaka igitego cya kabiri.

Ku munota wa 74, Ngabonziza Pacifique yatsindiye APR FC igitego cya kabiri n’umutwe wari uvuye kuri Niyomugabo Claude.

Iminota 10 ya nyuma yaranzwe no gusatira cyane kwa AS Kigali yashakaga igitego cyo kwishyura harimo umupira ukomeye Hakizimana Adolphe yakuyemo usa n’uwageze ku murongo.

Umukino warangiye APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1, isatira kwegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka kuko ari yo kipe yo mu Rwanda ihagaze neza.

APR FC yafashe umwanya wa kabiri n’amanota 59, ikurikiye Al-Hilal ya mbere n’amanota 70 mu mikino 30 nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 2-0 byinjijwe na Ahmed Salem na Girumugisha Jean Claude mu gihe Al-Merrikh SC ifite amanota 58 ku mwanya wa gatatu ariko mu mikino 29.

3.jpeg

2-1.jpeg

Djibril-Ouattara-yujuje-ibitego-15-amaze-gutsinda-muri-Shampiyona-uyu-mwaka.jpeg

APR FC ikomeje kwerekeza ku gikombe.

APR-FC-yatsinze-AS-Kigali-isatira-kwegukana-igikombe-cya-Shampiyona-1.jpeg

Djibril-Ouattara-ni-we-wafunguye-hakiri-kare.jpeg

Igitego-cya-Ngabonziza-Pacifique-cyahesheje-APR-FC-intsinzi-isatira-kwegukana-igikombe-cya-Shampiyona.jpeg

Iyabivuze-Osse-yishimira-igitego-cyo-kwishyura-yatsindiye-AS-Kigali-mu-ntangiro-zigice-cya-kabiri.jpeg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize