APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona 2026
Imikino

APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona 2026

ADAM Yannick2026 Kanama 255 min gusoma
APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona 2026
Sanga:
writer.umunsi.com

APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona nyuma yo Gutsinda Patriots BBC imikino ine kubusa (4-0). Bikaba bibaye inshuro ya kabiri yegukana igikombe yikurikiranya kuko numwaka ushyize niyo yari3yagitwaye.

Uyu munsi tariki 24 Kanama 2026 nibwo muri BK Arena hakinwaga umukino wa 4 wa Kamarampaka mu mikino irindwi (7) yagombaga gukinwa kugira ngo haboneke ikipe yegukana igikombe cy'uyu mwaka.

Mbere y'uyu mukino APR BBC niyo yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe cy'uyu mwaka.

Bagiye gukina uyu mukino nyuma y'uko APR yarimaze gutsinda imikino itatub kandi bigaragara ko yarushaga Patriots BBC cyane.

Uyu mukino APR BBC yasabwaga kuwutsinda igahita yegukana igikombe badategereje undi mukino wa gatanu kuko wari umukino wa 4 mu mikino irindwi iba isabwa gukinwa.

Bagiye k'uruhuka APR BBC iyoboye n'amanota 56-43.

Nyuma yo kuva kuruhuka APR BBC yakomeje kugenda imbere kugeza ubwo Umukino urangiye APR BBC itsinze PATRIOTS BBC amanota 114-76.  

Maze ihita yegukana igikombe cya Shampiyona itsinze imikino 4-0. Iki kikaba igikombe cya kabiri yegukanye nyuma y'uko umwaka ushyize nabwo yari yacyegukanye.

APR BBC ikaba ari ku nshuro ya kabiri ihuye na Patriots BBC mu mikino ya Kamarampaka, ubwo baheruka guhura muri 2024;nabwo APR BBC yatsinze PATRIOTS BBC imikino 4-2 .  

None kuri iyi nshuro iyitsinze 4-0.

Nk'uko bisanzwe ikipe itwaye Shampiyona niyo ihagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya BAL iherutswe gutwarwa n'ikipe yo mu Rwanda RSSB Tiger BBC.


Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize