Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 53 min gusoma
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Sanga:
writer.umunsi.com

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

Rutahizamu akaba na Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Argentine n'Ikipe ya Inter Miami yo muri Amerika, Lionel Messi yasanze bagenzi be mu myitozo itegura Umukino uzahuza Argentine na Benin, mu mukino Uyu Mugabo w'Imyaka 39 azasezereramo Ruhago mu Ikipe y'Igihugu.

Uyu mukinnyi w'umunyabigwi muri Ruhago ku Isi, Lionel Messi biteganyijwe ko azasezera mu Ikipe y'Igihugu cye cya Argentine ku mugaragaro kuri uyu mukino uzahuza Argentine na Benin kuwa 06 Kanama 2026, aho azakomereza Ruhago mu Ikipe ya Inter Miami agifitiye amasezerano.

Nyuma y'uko atangaje ko asezeye Ruhago mu Ikipe y'Igihugu, Lionel Messi Akomeje gufatwa nk'Umwami mu bice bitandukanye anyuramo cyane mu bihugu yaciyemo akina Harimo Esipanye,Amerika ndetse n'iwabo Muri Argentine.

 Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera Mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera Mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi kandi yongeye kwakirwa mu cyubahiro ubwo yageraga mu mwiherero, aho Ikipe ye ya Argentine iri gukorera imyitizo yitegura Igihugu cya Benin, aho abakinnyi n'Umutoza wa Argentine bamwakiriye mu buryo bwiza Kandi bushimishije bamugaragariza ko ari uw'Ingenzi muri iyi kipe.

Abasesengura Ruhago, bavuga ko uyu munya Argentine utazirwa akazina ka Messiah kubera ibigwi bye mu Ikipe y'Igihugu ya Argentine atazibagirana mu mateka ya Ruhago ku Isi, cyane mu gihugu cye kubwo kuba asezeye mu buryo bwiza bashingiye ku mpamvu zikurikira:

Lionel Messi, asezeye mu Ikipe y'Igihugu ya Argentine amaze kuyiha ibyishimo bisendereye mu gihe cyihuse, nko kuyiha Igikombe cy'Isi cya 2022 ndetse no kuyigeza ku mukino wa Nyuma w'igikombe cy'Isi cya 2026.

Ikindi gikomeye kiri guherekeza Lionel Messi mu cyubahiro mu rugendo rwe rwo gusezera mu Ikipe y'Igihugu nk'Umukinyi, ni Impamyabumenyi aherutse guhabwa ya Dogitora aho ubu mu mazina ye hongewe mo Dogiteri.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize