Afcon 2027 Pamoja: U Rwanda ruratangira urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu mikino nyafurika Afcon2027 rukina na Liberia
Imikino

Afcon 2027 Pamoja: U Rwanda ruratangira urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu mikino nyafurika Afcon2027 rukina na Liberia

ADAM Yannick2026 Nzeri 253 min gusoma
Afcon 2027 Pamoja: U Rwanda ruratangira urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu mikino nyafurika Afcon2027 rukina na Liberia
Sanga:
writer.umunsi.com

Amavubi arakira Libéria ya Adil aho asabwa gutsinda uyu mukino mbere yo guhura na Cap Vert iwabo Tariki 29 Nzeri 2026

U Rwanda ruratangira urugendo rwo gushaka itike yo kuzajya mu mikino Nyafurika izabera mu bihugu bitata byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba CECAFA aribyo Tanzanie,Kenya na  Uganda Afcon 2027 Pamoja.

Amavubi agiye gutangira uru rugendo  rwo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy'Afurika kizabera  Tanzania,Uganda na Kenya.

U Rwanda ruri mu itsinda K aho ruri kumwe na Liberia,Mali na Cape Vert. 

Umukino wa mbere ufungura u Rwanda rurakina  na  Liberia itozwa na Adil Muhammad wanyuze muri APR FC, tariki 25 Nzeri 2026 mu gihe umukino wa kabiri uzaba tariki 29 Nzeri na Cape Vert ubere  muri Cap Vert. Mu gihe indi mikino y'umunsi wa Gatatu izaba mu kwezi kwa cumi na biri (12) Ukuboza 2026.

U Rwanda rukaba rufite inyota yo kongera gusubira mu gikombe cy'Afurika kuko ruherukayo mu mwaka wa 2004 ubwo cyaberaga muri Tunisia. 

Umukino ukaba uzabera kuri Stade Amahoro ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18H00). Aho Abanyarwanda bose basabwa kuzaza gushyigikira ikipe y'Igihugu Amavubi kugira ngo yegukane amanota atatu ya mbere nkuko bizwi ko umufana ari umukinnyi wa 12.

Leroy Mickels anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati:"Twiteguye gutangira imikino yo gushaka itike ya AFCON. Sinabashimira bihagije ku rukundo mutugaragariza. Ejo, reka tuzabyine kuri stade no mu gihugu hose 🇷🇼".

Twese nk'Abanyarwanda turasabwa kuza gushyigikira Amavubi tugura itike kugira ngo tuzabe tuhibereye ntituzabarirwe inkuru ngo byagenze gute.

Kugura tike  n'ugukunda akanyeri cyangwa ukajya k'urubuga.

Uko wagura itike nawe ukazaba uri muri Stade Amahoro

Uko wagura itike nawe ukazaba uri muri Stade Amahoro 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize