Achraf Hakimi na Sadio Mané bayoboye Abanyafurika muri Ballon d’Or 2026
Imikino

Achraf Hakimi na Sadio Mané bayoboye Abanyafurika muri Ballon d’Or 2026

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 104 min gusoma
Achraf Hakimi na Sadio Mané bayoboye Abanyafurika muri Ballon d’Or 2026
Sanga:
writer.umunsi.com

Abakinnyi b’Abanyafurika umunya Morocco Achraf Hakimi n'umunya Senegal Sadio Mané bari mu bakinnyi 30 bahatanira Ballon d’Or 2026, mu gihe Afurika ifite abandi bakinnyi bahataniye ibihembo bitandukanye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 kuva ibi bihembo byatangira gutangwa.

Ni urutonde rw’abakinnyi bahataniye Ballon d’Or 2026 rwatangajwe n’ikinyamakuru France Football kuri uyu wa Kabiri, mbere y’umuhango wo gutanga ibi bihembo uteganyijwe i London mu Bwongereza ku wa 26 Ukwakira 2026.

Ku ruhande rw’abagabo, Achraf Hakimi wa Paris Saint-Germain ni we uyoboye Abanyafurika bari ku rutonde. Uyu myugariro ari ku rutonde ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Ni nyuma y'umwaka w’imikino udasanzwe, aho yafashije iyi kipe kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Umunya Senegal Sadio Mané, ukina muri Saudi Arabia, na we ari ku rutonde rw’abakinnyi 30 bahatanira Ballon d’Or y’abagabo. Ni nyuma y'uko uyu mukinnyi ahesheje ikipe ye ya Al Nasser muri shampiyona Saudi Arabia Ndetse agafasha ikipe y'igihugu kwegukana igikombe cya Afurika

Naho mu cyiciro cy’abagore, muri Afurika umunya-Zambia Barbra Banda, ukinira Orlando Pride, ndetse n’Umunya-Malawi Temwa Chawinga wa Kansas City bari mu bashyizwe ku rutonde rw'abahatanira iki gihembo

Chawinga yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Malawi rwagejeje iyi kipe ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika mu bagore Women's Africa Cup of Nations, ibintu byari bitunguranye kuko Malawi yari yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

Si ibyo gusa kandi kuko Afurika ifite abakinnyi babiri bari guhatanira Kopa Trophy, igihembo gihabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi. Umunya-Côte d'Ivoire Yan Diomandé, ufite imyaka 19, n’Umunya-Algeria Ibrahim Maza, ufite imyaka 20, ni bo bahagarariye Afurika.

Naho mu cyiciro cy’abazamu, Afurika ihagarariwe n’Umunya-Maroc Yassine Bounou wa Al-Hilal, Umunya-Senegal Édouard Mendy, na we ukina muri Saudi Arabia, ndetse n’Umunya-Cape Verde Vozinha.

Ikipe ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa ni yo kipe yigaragaje cyane ku rutonde rw’abakinnyi bahatanira igihembo cya Ballon d’Or y’abagabo, kuko ifite abakinnyi umunani kuri uru rutonde barimo na Ousmane Dembélé, wegukanye Ballon d’Or iheruka ya 2025.

Hakimi

Hakimi

Iyi kipe ariko izahangana n'izindi zikomeye zurimo Bayern Munich ikinamo Kapiteni w’u Bwongereza Harry Kane, Real Madrid ya Kylian Mbappe na Barcelona ya Lamine Yamal nawe wegukanye shampiyona ya Espanye n'Igikombe cy'isi.

Ku ruhande rw’abagore, naho ihiganwa rirarimbanyije nyuma y'uko Aitana Bonmatí, wari umaze kwegukana Ballon d’Or eshatu ziheruka, atashyizwe ku rutonde nyuma y'igihe kinini ari hanze y’ikibuga kubera imvune. Gusa abarimo Alexia Putellas, wigeze gutwara iki gihembo inshuro ebyiri, Ewa Pajor na Melchie Dumornay bari mu bakomeje kugarukwaho nk’abafite amahirwe yo kugitwara.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize