Biratangaje : Imbyino yahindutse icyorezo cyamaze abantu
Icyorezo cyo kubyina cyo mu 1518 cyari icyorezo kidasanzwe kandi cyica imbaga nyamwinshi,iki cyorezo cyabaye mu mpeshyi yo mu mwaka 1518 i Strasbourg, mu Gihugu cyu Bufaransa.
Abantu babarirwa mu magana bo muri uwo Mujyi baba bajwe cyane no kubyina bitunguranye kuko mu byumweru byinshi, Abantu benshi barabyinnye kugeza ubwo bamwe baguye hasi igihumure abandi barapfa kubera umunaniro.
Icyorezo cyo kubyina ni kimwe mu byorezo bidasanzwe kandi by’amayobera, kuko icyabiteye ntikiramenyekana. Muri Nyakanga 1518,nibwo umugore witwa Frau Troffea yatangiye kubyina mu mihanda ya Strasbourg, bituma havuka iki cyorezo. Yabyinnye iminsi n'iminsi, bidatinze abandi baramukurikira. Mu cyumweru kimwe, hari abantu benshi babyinaga mu mihanda, kandi umubare wariyongereye mu gihe gito. Benshi mu ...