Umugabo w’i Kigali wacaga abantu imitwe yireguje ko yabirozwe
Ni inkuru ibabaje cyane kumva umuntu wishe abantu abiciye imitwe.Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe.com avuga ko uyu mugabo yamaze kwerekanwa nyuma y’amakuru avuga ko mbere yo kwiba abantu yabacaga imitwe.
Byavuzwe ko mu gihe cy’amezi abiri (2) guhera mu kwezi kwa Ukuboza mu mwaka wa 2022, Hafashimana yafashwe amaze kwica abantu bane, barimo babiri yishe aciye imitwe nk’uko yari asanzwe abigenza.Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Hafashimana w’imyaka 34 y’amavuko, kwica abantu abaciye imitwe aribwo buryo yakoreshaga kugira ngo abone uko atobora inzu zabo agiye ku biba.
Yafashwe nyuma y’ubwicanyi bw’abantu bane ndetse n’abandi babiri bakomerekejwe mu duce dutandukanye tw’i Kigali, aho babiri bishwe mu buryo bw’ubugome baciwe imitwe. Ubwo bwicanyi bw’ubugome bwakozwe hagati ya ...