Monday, May 20
Shadow

AHABANZA

Umugabo w’i Kigali wacaga abantu imitwe yireguje ko yabirozwe

Umugabo w’i Kigali wacaga abantu imitwe yireguje ko yabirozwe

Inkuru Nyamukuru
Ni inkuru ibabaje cyane kumva umuntu wishe abantu abiciye imitwe.Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe.com avuga ko uyu mugabo yamaze kwerekanwa nyuma y’amakuru avuga ko mbere yo kwiba abantu yabacaga imitwe. Byavuzwe ko mu gihe cy’amezi abiri (2) guhera mu kwezi kwa Ukuboza mu mwaka wa 2022, Hafashimana yafashwe amaze kwica abantu bane, barimo babiri yishe aciye imitwe nk’uko yari asanzwe abigenza.Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Hafashimana w’imyaka 34 y’amavuko, kwica abantu abaciye imitwe aribwo buryo yakoreshaga kugira ngo abone uko atobora inzu zabo agiye ku biba. Yafashwe nyuma y’ubwicanyi bw’abantu bane ndetse n’abandi babiri bakomerekejwe mu duce dutandukanye tw’i Kigali, aho babiri bishwe mu buryo bw’ubugome baciwe imitwe. Ubwo bwicanyi bw’ubugome bwakozwe hagati ya ...
Abahanuzi b’ibinyoma beze mu Rwanda akoba kashobotse ! Ikiganiro hagati y’abakozi b’Imana

Abahanuzi b’ibinyoma beze mu Rwanda akoba kashobotse ! Ikiganiro hagati y’abakozi b’Imana

Inkuru Nyamukuru
Ntagihe gishize uwitwa Pastor Claude ateye Abanyarwanda kwibaza kubiyita abahanuzi b'Imana mu Rwanda. Muntangiriro za 2023 nibwo hasomwe urubanza rwaregwagamo uwahoze ari umunyamabanga muri Minisiteri y'Umuco BAMPORIKI Eduard kubyaha yaregwaga bya Rushwa. Nyuma y'imyanzuro y’urukiko inkuru yahise isakara mu gihugu hose ko Bamporiki yakatiwe igifungo cy'imyaka 5 akajya muri Gereza. Iyo nkuru niyo yabyukije byinshi kubibaza ku bahanuzi bo mu Rwanda kubera amashusho ya Pastor Claude yazengurutse igihugu cyose arimo ubutumwa bugira buti:"BAMPORIKI Ntari Bufungwe ngo ajye muri Gereza ,naramuka agiye muri gereza ndahita njya gucuruza akabari n amaroji y'indaya”. Ibyo pastor Claude wiyita umuhanuzi w'Imana yabitangarije kuri 3DTV nk’uko mwagiye mu bibona. Ntamwanya byatwaye ngo ibyo pa...
Dore uko wakwivanamo uwo mwakundanaga cyane nyuma bikanga mugatana

Dore uko wakwivanamo uwo mwakundanaga cyane nyuma bikanga mugatana

Ubuzima
Urukundo ruratangaje abantu baba bakundana bagendana nyuma yakaza inkubiri igatuma batandukana burundu.Ese kuki mwatandukanye ? Ese ujya wumva hashobora kuboneka impamvu yatuma musubirana mwemb ? Fata umwanya wawe usome iyi nkuru umenye impamvu uba wumva mwakongera gukundana kandi mwaratanye. Sibyiza n’ubwo biba, gutandukana n’uwo mukundana n’uburibwe bizana ni ikintu gishobora rwose gushengura umutima kikawunegekaza. Ku bw’amahirwe make, nta buryo bworoshye bwo guhangana n’agahinda ugira iyo bikubayeho kuko nta muhanga wari yandika agatabo kaguha inama zifatika kandi zitomoye zigusobanurira uko wikuramo umuntu ukunda.Mu gihe bamwe bibafata igihe gito guhita bakomeza ubuzima bakikuramo umubano w’urukundo warangiye bahozemo, hari abo bifata igihe cy’amezi cyangwa kinarenga, basa n’abari ...
Menya akamaro ko kunyara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Menya akamaro ko kunyara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Ubuzima
Ubusanzwe bamwe babikora nk’umurimbo batazi ko ari ingenzi cyane cyangwa ko bifite umumaro ukomeye by’umwihariko kubuzima.Ese nibwo wakumva ko ari ingenzi cyane kunyara nyuma yo gutera akabariro? Muri iyi nkuru turagerageza kurebera hamwe impamvu yabyo. Burya igikorwa cyo nyara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kigira akamaro kanini k’umugore kuko bifasha gusohora udukoko dutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari n’indi myanda yose yinjirira muri icyo gikorwa.Gukora imibonano mpuzabitsina bituma hari udukoko (microbes) dutera uburwayi tujya mu muyoboro w’inkari. Igihe izo microbes zihari, zirazamuka zikajya mu ruhago rw’inkari ari nabyo bishobora gutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.Imyanda kuba yakwinjira mu gitsina cy’umugore ntabwo bituruka gusa ku kuba umugabo yinjije igitsina ahub...
Dore uburyo bwo kuryama ubwiza n’ububi ukwiriye kugendera kure cyane

Dore uburyo bwo kuryama ubwiza n’ububi ukwiriye kugendera kure cyane

Ubuzima
Mu by’ukuri ibintu bijyanye no gusinzira cyangwa kuryama usanga bitavugwaho rumwe, bamwe bakavuga bimwe abandi ibindi ku byerekeranye n’uburyo bwiza bwo kuryamamo. Mu kuryama usanga bamwe baryama bubitse inda abandi bakaryama bagaramye naho abandi (ari nabo benshi) bakaryamira urubavu, rwaba urw’iburyo cyangwa se ibumoso.Nyamara hari gihe ubyuka ubabara ibikanu, warwaye urukebu se, wagugaraye mu nda cyangwa umeze nk’uwarwaye ibinya, nuko bikavugwa ko byatewe nuko waryamye nabi.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe buri buryo bwo turyamamo duhereye ku buryo bwiza cyane tuze kugera ku bubi cyane wari ukwiriye no kwirinda nubwo buri buryo bwose bugira ibyiza byabyo n’ibibi byabwo. 1.Kuryamana ureba hejuru (ugaramya). Burya bigira ibyiza.Ibyiza byabyo bikurinda kuba warwara ibikanu, bi...
Dorimbogo yanenze Ama G The Black ushyira muri video ze abakobwa bambaye ubusa avuga ko atakwemera gukorana nawe indirimbo

Dorimbogo yanenze Ama G The Black ushyira muri video ze abakobwa bambaye ubusa avuga ko atakwemera gukorana nawe indirimbo

Inkuru Nyamukuru
Mu buzima busanzwe guhura kw’abantu n’abandi ni ibintu bisanzwe ,ariko iyo hajemo ko umuntu muzahura cyangwa mwahuye ari icyamamare akenshi warakuze umwumva cyangwa umubona kubyuma by’ikorana buhanga uba wumva wenda kumera amababa nk’uko byagendekeye Dorimbogo umaze kuvamo umuhanzikazi mwiza. Ibi byabaye k'umukobwa umaze kwamamara mu Rwanda kubera imbuga nkoranyambaga umenyerewe kw'izina rya Dorimbogo (VAVA) Kubera uburyo aririmbamo byakwikubitira ku biganiro yagiye atanga hirya no hino kuri ‘youtube’ Bikongerera abamukunda amarangamutima menshi. Mukiganiro Cyahuje AmaG the Black usanzwe ari umuhanzi w'umuhanga mu njyana ya HipHop na Dorimbogo [Vava] usanzwe aririmba injyana wakwita Gakondo kuri ‘JULI TV’ Byabaye nko kubonekerwa Kuri DORIMBOGO utaratinye kuvuga ko yakuze yumva yifu...
Yafanaga Jay Polly byo gupfa ! Umukobwa mwiza yahishuye iby’urukundo yakundaga nyakwigendera avuga ko azamusimbura- VIDEO

Yafanaga Jay Polly byo gupfa ! Umukobwa mwiza yahishuye iby’urukundo yakundaga nyakwigendera avuga ko azamusimbura- VIDEO

Inkuru Nyamukuru
Ubusanzwe urukundo rurasanzwe ndetse gukunda umuntu ni ibintu bisanzwe ariko biba ibidasanzwe mu gihe uziyumvamo gukunda uwo mutazigera muhura ugashengurwa no kumva ko yavuye mu mubiri mudahuye cyangwa ngo muganire.Muri iyi nkuru umwana w’umukobwa aratuganirira atubwire ubuzima we n’uko yakunze umuraperi Jay Polly (Nyakwigendera). Ubusanzwe yiyita mushiki we bitewe n’urukundo yamukundaga akiri ho ndetse akemeza ko atigeze ahagarika ku mukunda na cyane ko yemeza ko yifuza kuzagera ikirenge mu cye agakora ibyo yasize atarangije muri Muzika Nyarwanda.Yatangaje ko yasohoye indirimbo nshya ,ahishura ikintu gikomeye kuri nyakwigendera Jay Polly.Tuyizere Kellia umaze kumenyekana mu muziki Nyarwanda nka Kellia, kubera ibihangano bye bikomeje kunyura abakunzi be n’abumuziki nyarwanda muri ru...
Ibyo wamenya ku munyamakuru w’ikizungerezi Anick Uwingabiye waciye kuri KISS FM akaba agiye gutangirana na Capital Fm

Ibyo wamenya ku munyamakuru w’ikizungerezi Anick Uwingabiye waciye kuri KISS FM akaba agiye gutangirana na Capital Fm

Inkuru Nyamukuru
Umwe mu banyamakuru bakunzwe kuri KISSFM Anick Uwingabiye mu bagiye gutangirana na CAPITAL FM radiyo nshya mu Mujyi wa Kigali. Capital Fm yumvikanira ku murongo wa 103.5 FM ni Radio nshya y’imyadagaduro mu Rwanda. Abakunzi b’umuziki basigaye bahoza urushinge rwa radiyo zabo kuri uyu murongo wumvikaniraho iyi radiyo yiswe “CAPITALFM “ biyumvira umuziki mwiza iyi radio iri gukina muri ikigihe ibiganiro bitarangira .Capital FM, ni radiyo yazaniwe urubyiruko bivugwa ko izajya ikora ibiganiro by’imyidagaduro gusa ndetse igakina n’umuziki mwishi . Iyi radio itaratangira ibiganiro , amakuru avuga ko ibiganiro biri butangire vuba ndetse umwe mu banyamakuru baciye kuri KISSFM agukundirwa cyane Ijwi rye riryohera benshi , Anick UWINGABIYE , ari mu bazatangirana n’iyi radio mu kiganiro...
Umuyobizi wa Radio yakubise umunyamakurukazi amugira intere

Umuyobizi wa Radio yakubise umunyamakurukazi amugira intere

Imikino
Inkuru nk’izi ntabwo ziba zisanzwe mu matwi y’abazumva batandukanye na cyane aba ari inkuru zaidasanzwe.Ntabwo wapfa kumva umuyobozi wa Radiyo runaka warwanye n’umunyamakuru ni ibintu bigoye cyane kubyumva gusa kuri ubu byabayeho, bapfa ko umunyamakuru yariye amafaranga yo kwamamaza. Binyuze ku mashusho arigukwirakwira kumbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri twitter, umunyamakuru yagaragaye ari guhondagurwa n’umuyobozi we wa Radiyo amuhora kuba yariye amafaranga yo kwamamaza yari azanwe n’umukiriya wabo washakaga ko bamwamamariza.Iyi Radiyo ikorera mu gihugu cya Uganda yasize inkuru imusozi dore umuyonozi wayo yayishyize mu kangaratete. Iyi radiyo yitwa Kanungu FM ivugira kuri 91.5 Megerhertz ikorera mu gihugu cya Uganda yabaye urwamenyo binyuze kuri uyu muyobozi wayo witwa Twina...
Ese bimara igihe kingana gute kugira ngo SIDA igere mu maraso y’uwanduye ?

Ese bimara igihe kingana gute kugira ngo SIDA igere mu maraso y’uwanduye ?

Ubuzima
Ubwandu bwa Virus itera SIDA buhangayikishije isi cyane, bamwe ntabwo bakunda kwirinda kabone n’ubwo bashyiriwe ho uburyo bwo kwirinda kandi bumaze kumenywa na bose. Ubu bwandu bw’agakoko gatera SIDA rero (HIV) ‘Humana Immunodeficiency Virus’, iyo bugeze mu mubiri muzima buwuca intege umuntu agatangira kurwaragurika n’indwara zitandukanye zirimo ‘Imfection’.Iyi ndwara ya SIDA akenshi yandurira mu mibonano mpuzabitsina yakozwe ntabwirinzi bwabayeho, gusa nanone yandura binyuze mu gukoresh ibikoresho bityaye nk’urwembe ,ndetse n’ikindi icyari cyose.Iyi ndwara kandi hari ubwo yandura binyuze mu gihe umubyeyi aba ari kunsa cyangwa umwana avuka. Ikinyamakuru webmd.com kivuga ko hakoreshejwe amaraso, umuntu wanduye aka gakoko gatera SIDA ashobora kugaragara binyuze mu bipimo bimufatwa gus...