Pasiteri yavuze uburyo yageze mu ijuru intumwa Petero igashaka kumusambanya
Umupasiterikazi yavuze uburyo yageze mu ijuru intumwa Petero igashaka kumurongora
Umupasiterikazi wo mu gihugu cya Tanzania uzwi ku izina Mfalme Zumaridi aherutse gutangaza ko aherutse kujya mu ijuru ubwo yari agiye kubonana n’Imana maze akabonerayo byinshi bitandukanye, harimo no kuba intumwa Petero yarashatse kumurongora
Uyu mupasiterikazi amashusho ye amaze igihe ari gucicikanya ku mbuga nkoranyambaga agaragara ubwo yatangazaga uko yageraga mu ijuru agasanga Petero ku rugi nuko akamwitegereza cyane, agahita amubwira ko ari mwiza bityo akamusaba ko amugira umugore (amurongora) bikarangira uyu mugore amwangiye.
Mu butumwa akunda gutanga, uyu mugore akunze kugaragaza ko afite imbaraga nyinshi zinshingiye ku bitangaza Imana ikunda kumukorera buri gihe, gusa nyuma yo gusakara kw’aya...