Monday, May 20
Shadow

Kuri St Valantin abaturage b’ i Nyagasambu bahamije ko bitewe n’uko Imana ibaragiye babona bameze nk’inka zayo

Tariki 14 Gashyantare 2023 biba ari ibirori ngaruka mwaka byibanda ku kugaragarizanya imbamutima kubakundana kubo bakunda nabo bahoza k’umutima babaha impano , bababwira amagambo abakora k’umutima cyane cyane bikaba ibikomeye iyo bijyeze muru byiruko bikaba akarusho.

Icyakora abantu bo batekereza ko St Valentin ari umunsi w’abasore n’inkumi basanzwe bakundana rimwe na rimwe abubatse ingo basa naho bitabareba. Hari n’abadatinya kuvuga ko ari iby’abize(abanyamashuri).Kuwa 14 Gashyantare 2023 ubwo umunyamakuru Shalomi_parrock yari yasuye abaturage bo mu Karere ka Rwamagana ,umurenge wa Fumbwe uhana imbibi n’uwa rusororo wo muri gasabo ,aho bita k’umusozi w’Inka z’Imana ,bamubwiye ko Uwo umunsi wa St Valantin ari uwabifite amafaranga ngo bo biragiriwe n’imana nk’inka. Bagize bati:” Inka baba bavuga nitwe si izindi ikirenze ibindi iyo twabonye agacupa ni Imana iba yaturagiye neza niyo St Valantin yacu”.

N’ubwo bamwe bavuga ko St Valantin ari iyabakire n’abize abaturage ba Nyagasambu cyane ab’igitsina gore bo bavuga ko ufite udufaranga agurira umutware we agacupa.Abandi bakavuga ko ntawaha akabizu umugabo utahashye kabone n’ubwo yaba ari kuri uyu munsi w’abakundana uzwi nka St valantin.

Mu Rwanda kimwe n’ahandi hose ku isi Taliki 14 Gashyantare ni umunsi mukuru w’abakundana wizihizwa na hafi ya buri wese ufite uwo akunda kabone naho yaba ntabushobozi buhambaye afite ariko uko ahagaze aramuzirikana bakishima ,bagasangira abafite ubushobozi bakajya aho bateganyije gusoreza uwo munsi mukuru .Ese wowe Wakujyendekeye ute? Ufite uwo ukunda se?? GUKUNDA NI BURI MUNSI.

Umunsi w’abakundana ni umunsi wizihizwa ku isi yose by’umwihariko ukazirikanwa n’abasore n’inkumi dore ko abageze mu zabukuru bo baba bumva ntaho bahuriye nawo n’ababikoze bakabikora mu buryo busanzwe.Kuri uyu munsi bavuga ko ingo nyinshi zisenyuka zishinjanya kutitanaho, kudahana impno ,kudpostingana ndtse n’ibindi bikorwa bitandukanye biranga abakundana bikagaragariza umwe muri bo ko yitaweho mu buryo budasanzwe n’abandi baba baturanye cyangwa bafite isano.