Saturday, May 18
Shadow

Bikini Sunday Beach Party: Chriss Eazy yatangaje ko agiye gucanira umuriro hejuru y’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu

Umuhanzi umaze kuba icyamamare mu Rwanda no ku isi muri rusange Chriss Easy yatangaje ko agiye gutaramira Abanya-Rubavu, mu gitaramo azakorera ku mazi ahazwi nko kuri EL CLASSICO BEACH iherereye mu Karere ka Rubavu, hafi n’amashyuza.

Uyu muhanzi uzafatanya n’abandi bahanzi barimo n’itsinda rya The Same, yashimangiye iby’iki gitaramo kizaba tariki 19 Gashyantare 2023,aho yagaragje ko umuriro agomba kuwucanira hejuru y’amazi y’ikiyaga cya Kivu.Mu magambo ye Chriss Easy yagize ati:”Y’all my People , This is Chris Eazy ndagira ngo mbatumire mu gitaramo Bikini Sunday Beach Party, kizabera mu Kaarere ka Rubavu kuri El Classico Beach’ muzaze turye show”.


Chris Eazy agiye gutaramira muri aka Karere ka Rubavu nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise Edeni ikubiyemo ubutumwa bw’abakundana dore ko ari imwe mu ndirimbo azaririmbira kuri Brasserie.Uyu musore wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Inana n’izindi zintandukanye ategerezanyijwe amatsiko menshi cyane.

AHO IGITARAMO KIZABERA.

Iki gitaramo kizabera kuri EL CLASSICO BEACH GISENYI, ni igitaramo kizaba kirimo ibidasanzwe uhereye ku myiteguro tuzagenda tubereka uko iminsi izajya igenda itambuka.Kuri El Classico Beach baba bagufitiye , IFI NZIZA utasanga ahandi kandi ku giciro cyiza na cyane ko biba byanyuze muri gahunda ya Tamira ifi mu Nyarwanda, bagufitiye ibyo kunywa by’ubwoko bwose kandi kugiciro cyiza.

Kwinjira muri iki gitaramo bisaba ari amafaranga ibihumbi 2K, 50K na 70K by’amafaranga y’u Rwanda.Iki gitaramo kizacurangwamo n’aba Djs batanduakanye barimo Dj Selekta Dady , Dj Legas, kiyoborwe na MC Gasana Inyamamare.Muri Bikini Sunday Beach Party hazaberamo ibikorwa bitandukanye nko; Gukina imikino itandukanye , Amarushanwa yo koga mu kiyaga cya Kivu , kwishyirishaho Tattoo kumubiri ndetse n’ibindi bitandukanye.

Kizaba tariki 19/2/2023 kibere kuri Brasserie ahazwi nko kuri EL CLASSICO BEACH kwa FIRE WEST. Ukeneye ibindi bisobanuro kuri iki gitaramo wahamagara numero : 0785801419 cyangwa 0783256132.