Advertising

Wagira ni iburayi ! Abakundana bashyizwe igorora uragurira umukunzi ifi imwe bakongeze indi ya 2

14/02/2023 13:44

Kugira umukunzi wawe ni uburenganzira bwawe ndetse no gukunda ni ubushake bwawe, n’ubwo ntawabasha ku kumenyera uburyo ushimisha umukunzi wawe gusa umugabo witwa Fire West nk’amazina amaze kumenyekanaho ukorera kuri Brasserie mu Karere ka Rubavu we aragufasha dore ko yashyize igorora abakundana kuri uyu munsi, abategurira Promotion idasanzwe ndetse mu buryo bwose kandi ku mafaranga make.

Fire West nyiri ‘EL CLASSICO BEACH’ ikorera mu Karere ka Rubavu hafi neza neza n’amashyuza, yashyize abakundana igorora mu buryo bwose mu gitaramo ‘ Valantine’s Beach Date’.Fire West wazindutse ategura ashishikajwe n’urukundo rw’abamugana, yatangaje ko k’umunsi w’abakundana ndetse na nyuma y’aho azakomeza kubagezaho ibyiza muri gahunda ya TAMIRA IFI MUNYARWANDA nk’uko yabyiyemeje n’ubusanzwe. Muhamagare cyangwa umwandikire kuri watsapp numero : 0783256132.

Fire West yagabanyirije abakiriye be aho; Umuntu uragura IFI imwe arongezwa iya 2, Uragura Juice 2 zo kunywa arongezwa indi imwe, Uragura icyo kunywa kindi gisanzwe amacupa abiri, arongezwa irindi rimwe.Muri iri gabanya ry’ibiciro uyu mugabo yatangaje ko kugeza ubu abantu barabasha kuhagera bakundana bashyiriweho igabanyirizwa ridasanzwe.

Ubusanzwe FIRE WEST , amenyereweho udushya ndetse no kudabagiza abakundana bishyira ‘EL CLASSICO BEACH’ gukomeza kuba ku isonga haba mu Karere ka Rubavu ndetse no mu gihugu cy’u Rwanda muri rusange.Muri ibi birori, haraba hari aba Djs batandukanye barimo; Selekta Dady na Dj Legas basanzwe bakorera uyu mugabo umaze kuba ubukombe mu Karere ka Rubavu.
Kuretse kunywa icyo wifuza no kurya amafi meza cyane arobwe ako kanya, kuri L CLASSICO BEACH GISENYI, bagufitiye ubwato bwiza burakugeza kumashyuza wowe n’uwo mukundana mukabasha gukomeza kuryoherwa n’ubuzima aho bagutembereza ikiyaga cya Kivu cyose , ukagera kubirwa wajyaga wumva kera ndetse n’ahandi hatandukanye utari uzi mu busanzwe.

Nyuma y’iki gitaramo Valantine Beach Party, uyu mugabo yabateguriye ibindi bitaramo bitandukanye harimo n’icyo yatumiyemo umuhanzi Chris Eazy kizaba tariki 19 /2/ 2023 kuri EL Classico Beach.

Kwamamaza

Previous Story

“Umunyamakuru wo kuri Televiziyo yarancunaguje cyane ariko nakomeje guhatana “ ! Imbamutim za Isaac Bigogwe uvuye ku kwiga umuziki

Next Story

Dore akamaro ko gusura mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop