Umugore yabyariye mu mva ye nyuma y’iminsi 10 ashyinguwe bitangaza abantu benshi

16/02/2023 17:10

Mu buzima turavuka tugashyingirwa ndetse tugapfa. Ibi bintu ikiremwa muntu cyose aho kiva kikagera usanga byarafashwe ngihame mu matwi yarubanda kuko naho bibaye abantu bararira bakihanagura ariko ubuzima bugakomeza.Biragoye kumva ko umuntu yapfa nyuma yahoo akazuka atari k’umunsi w’imperuka bamwe bizerako bazacirirwaho urubanza.

Ibi byabaye mu gace ka Bologna mu mwaka 1670,mu Gihugu cyu Butaliyani habaye ibisa n”igitangaza, kuko cyasize bamwe mu Banyagihugu bo muri uwo mujyi bahindura imyizerere yabo. Ubwo umugore washyinguwe mu irimbi ry’itorero yibarutse umwana nyuma y’iminsi 10 yitabye Imana. Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa newsbreak.com kitashatse gushira hanze umwirondoro w’uyu mu byeyi kivuga ko ayo makuru adasanzwe yahise akwirakwira hirya no hino ku isi ubwo irimbi ry’itorero ryahindutse ahantu hahuruje imbaga nyamwinshi ku isi.
https://www.youtube.com/watch?v=HhMLBrUK0t0

Uyu mugore wari ukiri muto kandi afite ubuzima bwiza yajye kwitaba Imana mu buryo butunguranye. Nyuma y’urupfu rwe, yashyinguwe mu irimbi ry’itorero i Bologna. Icyakora, nyuma yiminsi 10 apfuye, abantu bavuze ko bumvise amajwi y’umwana urira avuye mu mva ye.

Nyuma yiperereza ryakozwe, abantu batunguwe no kubona ko uyu mugore yibarutse umwana nyuma yiminsi 10 ashyinguwe mu mva ye. Amakuru y’iki gitangaza yakwirakwiriye mu mujyi wose, bituma abantu binjira mu irimbi kugira ngo babone icyo gitangaza n’amaso yabo.

Abayobozi bihutiye kugira icyo bakora maze bacukura umurambo w’umugore mu mva ye kugira ngo basuzume icyateye ibintu bidasanzwe. Basanze umubiri w’umugore uri mu buryo bwiza bwo kubungabungwa, kandi nta kimenyetso cyo kubora ufite. Umwana nawe wasangaga afite ubuzima bwiza kandi busanzwe, nta kimenyetso kidasanzwe nawe afite.

Muri iyo myaka, abayobozi b’iryo torero kimwe n’abahanga mu bya siyansi bakoze iperereza n’ubushakashatsi butandukanye kugira ngo basobanukirwe icyateye icyo kintu kidasanzwe, nyamara nta bisobanuro bifatika byabonetse kugeza uyu munsi, kandi ibyabaye bikomeje kuba amayobera.

Bamwe mu bahanga bavuga ko uyu mugore ashobora kuba yari mu bihe by’ubuzima bwiza bwahagaritswe kandi ko umwana ashobora kuba yaravutse biturutse ku buzima runaka. Abandi bavuga ko uyu mugore ashobora kuba yari muri koma bakavuga ko umubiri we wakomeje gukora na nyuma y’urupfu. Ariko, nta bimenyetso bifatika byemeza kimwe muri ibyo bitekerezo.

Advertising

Previous Story

Bikini Sunday Beach Party: Chriss Eazy yatangaje ko agiye gucanira umuriro hejuru y’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu

Next Story

Biratangaje : Imbyino yahindutse icyorezo cyamaze abantu

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza bidasanzwe byo kurya inanasi

Inanasi ni urubuto ruzwi cyane ku isi yose kubera uburyohe bwayo ndetse n’akamaro k’ubuzima ifite. Uru rubuto rukomoka mu muryango w’ibinyomoro (Bromeliaceae) kandi rwamenyekanye

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop