“Yesu naramukatiye amategeko ye yahato na hato” ! Umukorodoniye wiyita Gee yivuze imyato yemeza ko adasenga

12/02/2023 18:31

Kumenyekana akenshi biratungurana ,nta muntu n’umwe ubaho azi ikizamumenyekanisha cyangwa ngo amenye niba azaba icyamamare gusa mu buzima kuko ntawe umenye aho bwira ageze harubwo wisanga wabaye icyirangirire kubw’ijambo rimwe cyangwa abiri wavuze rigatumbagizwa n’imbuga nkoranya mbaga ubu zabaye indandatabutumwa bikarangirira mu kuba ikimenyabose.

Ibi nibyo byabaye k’umukorodoniye wiyita ‘Gee TAFU’ ukorera akazi ke ka buri munsi mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro. Mu Mugi Wa Kigali wamamaye ku mbugankoranyambaga aha ubutumwa umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru JULI tv .Aha yagiraga ati:”Kuba ikipe y’igihugu itsindwa bipfira k’umutoza.Umutoza narekure amafaranga agure abakinnyi ,Manchester ifite abakinnyi, Arsenal ifite”.

Uyu Gee Tafu akimara kuvuga aya magambo ,video yayavuzemo yasakaye hose maze ibyamamare biyisamira hejuru sukuyipostinga karahava ,binajya no kwibaza niba atazi ko ntamukinnyi wakiniye ibindi bihugu ukinira ikindi gihugu mu mupira w’amaguru. Icyakora binabaye sinzi ko umukinnyi wa Chelsea yakinira urwanda byaba ari gacye.

Uyu Gee Tafu ni umugabo uri mukigero cy’Imyaka 25-30 akaba ari umudozi w’inkweto ubikora umunsi k’umunsi akaba ari nabyo acyesha amaramuko. Aganiriza Juli yavuze ko yakuze yumva azaba icyamamare kuko yarafite intumbero yo kuzaba umuhanzi w’icyamamare n’ubwo ubuzima bwamujyanye mukazi ko kudoda inkweto gusa byarangiye nubundi abaye icyamamare ariko si mu buhanzi .

Yagerageje gukora indirimbo nyinshi zinyuranye ariko ntiyazisohora kuko byari bigoye ko ubuzima yabayeho yashobora gukora imiziki kuko bitwara amafaranga. Agashya ka Tafu n’uko atakubwira amazina ye naho byagenda gute kuko avuga ko atari byiza kwivuga amazina .

Sinzi niba ujya utekereza nka TAFU ngo wunve ko naho waba uri muzabukuru bizarangira ubaye icyamamare ,icyakora hari umuhanzi waririmbye ngo kwamamara ntibisaba imyaka kuko na gisupusupu byarangiye yamamaye ageze muzabukuru. TAFU NAWE ngo ahorana icyizere ko umunsi umwe azaba nka Michael jackson .Tumwifurize kuzahirwa nkuko kuba icyamamare byamutunguye . UYU TAFU Twavuga ko ari we mustar w’ukwezi kwa 2.

Previous Story

Rubavu: Ibasambo bibiri byarashwe amasasu mu mutwe bihita bipfa – VIDEO

Next Story

“Umunyamakuru wo kuri Televiziyo yarancunaguje cyane ariko nakomeje guhatana “ ! Imbamutim za Isaac Bigogwe uvuye ku kwiga umuziki

Latest from Inkuru z'urukundo

Banner

Go toTop