Monday, May 20
Shadow

Rocky Kimomo wamamaye mu gusobanura Filime yashyize hanze indirimbo ye yambere atigeze aririmbamo –VIDEO

Umugabo wamamaye hano mu Rwanda muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange binyuze mu gusobanura filime mu Kinyarwanda yageze ikirenge cye mu cy’abandi batatekerezwaga ho gusohora indirimbo , nawe aba umuhanzi mu bandi abinyujije mu ndirimbo ye yise ngo ‘Umutima w’umusirikare’.

Ubusanzwe ‘Rocky Kimomo’ ni umuhanga mu gusobanura Filime azivana mu ndimo zitandukanye zirimo ; Icyongereza , Igifaransa ndetse n’izindi.Uyu mugabo yaramamaye cyane abantu bihebera ijwi rye ndetse n’amashyengo agira mu gihe ari gusobanura.Rocky , yavuzwe mu bihuha bitandukanye byose byabaga bigamije gukora izina bizwi nko ‘Gutwika’.

Ku munsi w’ejo nibwo Rocky yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo ‘Instagram’, yandika amagambo yari ameze nk’itangazo riteguza indirimbo.Yaranditse ati:”Itangazo ryihutirwa : Uyu munsi mu kanya saa Cyenda 15:00 ndasohora indirimbo yanjye ya Mbere. Munyarukire kuri Youtube Channel ya Rocky Entertainment indirimbo yitwa (UMUTIMA W’UMUSIRIKARE).Abantu basamiye hejuru uyu muhanzi mushya uvuye mugusobanura Filime, bamwe bati:”Nawe ujye kudutera Stress y’imiziki?’.

Nyuma y’aho gato uyu muhanzi yongeye kwandika ati:”Umutima w’Umusirikare’ yahageze , Video out On youtube’.Ni nko kuvuga ngo amashusho yageze hanze mujye kuyareba.Umutima w’Umusirikare , ni indirimbo yakoranye n’abahanzi barimo ‘Sean Briz, Fire Man, ikagaragaramo abarimo Fatakumavuta , Young Grace , Kadafi Pro,…Iyi ndirimbo igaruka k’ubutumwa bw’umuntu ubwira mugenzi we ko ari umuntu nkawe , akamwumvisha ko amena amaso kugira ngo we aryame asinzire.Iki gitero kirirmbwa n’umuhanzi Sean Briz, gisozwa n’itsinda ririmo abasore batandukanye bakurikirwa na Fire Man uririmba agaragaza ko ari umusirikare w’u Rwanda akagaragaza urukundo akunda igihugu cya mu byaye.Uyu musore umenyerewe mu njyana ya Hip Hop yagaragaje ko umuziki umuri k’umutima.

Ubwo benshi bari bategereje nyiri ndirimbo Rocky, kimomo ! Bigera aho Dudumba uba wuzuye amaraso , Anita Pendo n’irindi tsinda ry’abasore baba bambaye gisirikare bikarangira uyu musore atanagaragaye muri iyi ndirimbo.Bamwe bati:”Ni ubutubuzi”, abandi bati:”Ni igitekerezo cyiza” Umunsi.com, twarebye iyi ndirimbo turayirangiza ariko ntabwo tubona Rocky muri yo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *