Monday, May 20
Shadow

“Umunyamakuru wo kuri Televiziyo yarancunaguje cyane ariko nakomeje guhatana “ ! Imbamutim za Isaac Bigogwe uvuye ku kwiga umuziki

Akenshi urugendo rwose umuntu atangiye mu buzima ruragora cyane ko uba urutangiye ntawe ugishije inama,niyo ahari burya ntagufatira umwanzuro wibyo wiyemeje gukora. Inshuro nyinshi usanga nyiri gutangiran urugendo ntamuntu umuzi, hari n’ubwo nabo baturanye abenshi baba batamuzi ariko kubera urukundo nibyo we yiyemeje bikarangira afashe icyemezo cyo gutangira urwo rugendo.

Nibyo byabaye ku muhanzi umaze igihe aje muri muzika ,ariko akaba atarashinga imizi ngo abe inyenyeri imurikira bose na cyane ko adafite ibihangano byinshi. Isaac BIGOGWE ukubutse ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo yagaragaje agahinda yatewe n’umwe mu banyamakuru b’igitangazamakuru cy’igihugu ariko atashatse kuvuga amazina ye ,avuga ko yamusanze ngo amuhe ubufasha undi akamwima amatwi nyamara yarafite ubushobozi bwo kumufasha.

yagize ati” Bamundangiyeho ubufasha muha link y’indirimbo yange yanga kuyicuranga ,nanamuhamagaye ngo mwibwire yanga kumfata.Ati:”Njyewe naranamwandikiye ngo musobanurire byose andya ‘seen’ ,ariko n’ubundi twahuriraga mu cyiganiro cye nazanye n’abandi akabura aho areba kubyo yankoreye”.

Isaac Bigogwe umaze gushira ahagaragara indirimbo 4 zirimo Kirisasa, love your self na koco’ aheruka gukora bwa nyuma yavuze ko agomba gukora ibishoboka byose ariko ibiri mu mutwe we abantu bakazabikunda ,icyakora n’ubundi ni mu gihe kuko azi gukoresha ibicurangisho bijyera muri 3 harimo saxophone gitari n’ingoma.Ati:”izo mpano zose ntizizabura kungira uwo nsha kuba”.

Mu buzima bwa buri munsi tubamo duhura na benshi ,abakomeye naboroheje ariko siko bose baduha ibyo twifuza. harubwo utekereza ko hari icyo bizamara nutakira umuntu ariko burya aho gutaka cyane ahubwo kora cyane ,kugirango uhinyuze abadashaka kugufasha,gusa wibuke ko gufasha atari itegeko ari umutima wa muntu.Umuziki uzamura nyirawo mu gihe yawuhaye umwanya uhagije abasha kuwukorana ubuhanga n’ubunararibonye.Uyu mwana w’umuhungu afite impano yitezeho ejo hazaza heza, atitaye kubyamubayeho ndetse n’inzira zigoranye yanyuzemo.Gukora cyne ni ikimwe gusa nanone abahanzi bakwiriye kwibuka ko nyuma yo kuririmba bakeneye no guteza imbere ibyo baririmbye aho kwiyicarira.