Advertising

Dore akamaro ko gusura mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina

15/02/2023 07:37

Hari ubwo abantu iyo barimo gutera akabariro umwe muribo asura bisanzwe ariko akaba atazi impamvu yabyo muri rusange.Muri iyi nkuru turarebera hamweimpamvuyabyo nikibitera muri rusange.Ese ni ugusura koko byanyabyo ? Iki kibazo na cyo turagisubiza.

Umunsi umwe,mu ijoro cyangwa mu gitondo isaha iyariyo yose, Wibereye mu gikorwa cy’imibonano nuko wajya kumva ukumva ugize utya urasuze! Isoni zikakwica ukabura aho ureba ndetse rimwe na rimwe ukumva wahita unarekera kuko uhise utakaza ubushake. Ibi wise gusura se koko ni ugusura? Ese niba Atari ugusura ni iki? Ese wabyirinda ute? Ese hari ikibazo biteye ku buzima? Nibyo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.

Ese ibyo ukoze ni ugusura ?

Niba wajyaga ugirango ni umusuzi ugucitse, shira impungenge rwose si umusuzi. Twabyita umwuka usohoka uvuye mu gitsina (queef), gusa naho wakibaza uko uba winjiyemo.

Akenshi umwenge w’igitsina kuva mu mwinjiro kugera ku nkondo y’umura ntabwo ari ahantu hagororotse ahubwo mo imbere harimo ibimeze nk’imihiro cyangwa iminkanyari. Uko igitsina cy’umugabo cyinjiramo rero niko gishobora gusunika umwuka ukagenda ufatwa muri ya mihiro noneho wabamo mwinshi uko yinjije agasa n’uwubyiga nawo ugashaka akanya ko unyuramo usohoka. Kwa gusohokera mu kanya gato kandi usohokanye ingufu bigakora ijwi rimeze neza neza nk’iry’umusuzi.Uretse mu gihe cy’imibonano kandi uyu mwuka ushobora no gusohoka mu gihe cya siporo nko kwicara uhaguruka.

Ese hari ingaruka ku buzima?

Mu by’ukuri igisubizo ni ‘Oya’ rwose nta ngaruka ku buzima kuko uwo mwuka nta kibazo cyawo kandi uko winjira ni nako usohoka. Nubwo ku batabisobanukiwe bitera isoni azi ko ari umusuzi, ariko nyuma yo gusobanukirwa ubu ntuzongera kugira ikibazo ko usuze, ahubwo muzabiseke mwikomereze igikorwa cyanyu nk’aho nta cyabaye.

Ni gute nabibuza kuba?

Ibuka ko ari ibintu byikora ndetse ntunamenya igihe biri buzire. Ushobora no kumara imyaka uwo mwuka utarawumva usohoka, nkuko ushobora kubikora buri gihe ubikoze uwo mwuka ugasohoka. Rero ntugire impagarara ngo urwane no kubibuza, kuko uretse kuba utanabibasha, nta n’ikibazo biteye ku buzima.Isoko y’aho dukura iyi nkuru ni Umutihealth.

https://www.youtube.com/watch?v=KXmu3ZAA47I&t=185s

Previous Story

Wagira ni iburayi ! Abakundana bashyizwe igorora uragurira umukunzi ifi imwe bakongeze indi ya 2

Next Story

Rocky Kimomo wamamaye mu gusobanura Filime yashyize hanze indirimbo ye yambere atigeze aririmbamo –VIDEO

Latest from Ubuzima

Ibyiza byo koga amazi akonje

Hari abantu bamwe bakunda koga amazi akonje, abandi bakabitinya, bagahitamo kaga ashyushye. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo niyo mpamvu muri iyi

Uburyo bwiza bwo kuryama bwakurinda kugona

Iyo umuntu aryamira uruhande rw’ibumoso bigira ingaruka nyinshi kandi nziza mu mikorere y’umubiri. Ni mu gihe abantu benshi bibaza uburyo bwiza umuntu akwiye kuryamamo

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abantu benshi bahanganye n’amaganya,30% by’abantu bakuru bose bo muri Amerika, bazakubwira ko gushaka inzira nziza zo kurangaza ibitekerezo byawe bitoroshye. Ibimenyetso

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop