Monday, May 20
Shadow

Rubavu: Ibasambo bibiri byarashwe amasasu mu mutwe bihita bipfa – VIDEO

Mu ijoro rya keye mu Karere ka Rubavu habereye iraswa ry’ibisambo 2 byashatse kwiba amabuye y’agaciro mu kirombe cyafunzwe n’ubuyobozi.

Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, aho abaturage baganiriye n’itangazamakuru batangaje iby’iki kibazo cy’ibisambo byitwikiriye ijoro.Bamwe muri aba baturage bahamije ko aba barashwe amasasu yo mu mutwe.

Nk’uko byatangajwe n’abaturage bavuga ko bo ubwabo bari bumvise amasasu bakagira ngo ni ibisanzwe bakabyemezwa n’amakuru biboneye bumaze gucya.Uwitwa Mutuyimana Innocent yagize ati:” Amasasu twayumvise, none uyu mwanya nibwo twamenya ko umugabo warindaga ikirombe yapfuye.Batubwiye ko Niyibizi na Fabrice aribo bamwishe ubwo bashakaga kumwinjirana ngo bajye kwiba”.Twizerimana Ferdinah, umuyobozi w’Umudugudu wa Burevu yagize ati:” Mu ijoro ryashize , hari umurinzi wari mu Kirombe cy’amabuye y’agaciro, nuko haza gutera ibisambo, barabirwanya bitera icyuma umuntu umwe ahita yitaba Imana.Byabaye ngombwa ko duhuza amakuru tumaze kubimenya, abo bantu barafatwa.Mu ijoro twaje kumva amasasu,tuzakumenya ko aribo barashwe bashaka gucika inzego z’umutekano”.

Ibi byabereye mu Kagari ka Kinigi nk’uko umuyobozi w’Umurenge wa Nyamyumba MULINDANGABO Eric, yabitangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ku muronko wa Telefone.Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage abasaba kwirinda ubusambo , anabibusa ko ari icyaha.

Yagize ati:” Ni abajura bitwikiriye ijoro baje kwiba amabuye y’agaciro mu kirombe twari twahagaritse.Bo baje batera icyuma uwacungaga umutekano bimuviramo gupfa.Nyuma baje gufatwa n’inzego z’umutekano bashaka kwiruka bacika niko kuraswa bahita bapfa.Turasaba abaturage kwirinda ubujura , bagashaka akazi bihangira imirimo bagategereza ko ikirombe gifungurwa kuko hari abari gushaka ibyangombwa”.

Aba bagabo babiri ; NIYIBIZI Charles na mugenzi we RIBAKARE Fabrice bari batuye mu Mudugudu wa Gatyazo muri uyu Murenge wa Nyamyumba nibo bishwe barashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gushaka gutoroka. Ibi byabereye mu Murenge wa Nyamyumba ahakomeje kuvugwa no kugaragara ubujura budasanzwe bw’abitwikiriye ijoro.Uwishwe n’aba bagabo wacungaga umutekano kuri iki kinombe ni Twagirayezu Jean Claude nk’uko byemejwe n’abaturage baturiye aha hantu bari banahari.