U Bufaransa:Umuntu witwaje intwaro yarashwe agerageza gutwika urusengero
Mu ufaransa minisitiri w’umutekano yatangaje ko abapolisi b’ubufaransa, barashe umuntu witwaje intwaro washakaga gutwika uruengero mu mujyi wa Rouen uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari afite icyuma, mu gihe yasatiraga polisi iramurasa.
Umuyibozi w’Akarere ka Rouen, Nicolas Mayer-Rossignol, yatangaje ko igitero cyagabwe ku rusengero kitagize ingaruka ku muryango w’abayahudi gusa, ahubwo icyo gitero cyagize ingaruka no kumujyi wose.
Amakuru dukesha BBC avuga ko abapolisi bahamagawe nyuma y’uko hagaragaye umwotsi uvuye murusengero.
Iyo hataba abshinzwe kuzimya umuriro ngo batange ubutabazi bari gusanga urusengero rwose rwabaye umuyonga. Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ntawundi byagizeho ingaruka usibye uwo muntu wari witwaje intwaro n’ibyangir...