Thursday, May 9
Shadow

AHABANZA

Zari Hassan yabujije umuhungu we kuba umutinganyi

Zari Hassan yabujije umuhungu we kuba umutinganyi

Imyidagaduro
Umunyamafaranga Zari Hassan yaburiye umuhungu we witwa Quincy ko adakwiriye kujya mu bahungu bagenzi be ahubwo ko agomba kujya mu bakobwa agahitamo abo ashaka bose. Ibi yabibwiye Quincy mu mashusho yashyize hanze ubwo yajyaga gusangira n'inshuti ze maze akabanza gusaba uburenganzira nyina.Ubwo Quincy yari avuze ko arasangira n'inshuti ze mu masaha y'umugoroba, Zari yahise amubwira ko agomba guhura n'abakobwa gusa.Umwana yagaragaje ko ari ugusangira gusa nyina akomeza ku mwumvisha ko atagomba kwishora mu baryamana bahuje ibitsina. Zari Hassan yagize ati:" Turashaka ko usohokana n'abakobwa". Zari yakomeje amugira inama avuga ko ahazaza he , akwiriye kuhateganyiriza abakobwa akaba ari nabo ab'inshuti nabo cyane. Si ubwa mbere Zari Hassan ahangayikishijwe n'abahungu be kuko no muri 20...
MUSANZE: Inkangu yahitanye umugore abana be bararusimbuka

MUSANZE: Inkangu yahitanye umugore abana be bararusimbuka

AMAKURU KU RWANDA
Imvura yaguye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024 , yangije byinshi birimo no gutwara ubuzima bw'umuntu mu Mudugudu wa Rugali , mu Kagali ka Kamisave mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Musanze. Iyi mvura yatumye habaho inkangu ikomeye , umukingo ugwira inzu ya Kuradusenge Evariste.Iyi nzu yagushijwe n'inkangu yahise yica umugore we Bamporeye Constantine dore ko abaturanyi batabaye ariko bagasanga imaze ku mwica bagakuramo abana babiri bakomeretse bikomeye undi bagasanga ntacyo yabaye. Umwe muri aba baturage yagize ati:"Imvura yamutembanye yaguye Saa Sita z'Ijoro, mu kuvuga ko yapfuye, uwamutabaye ni umuturanyi we w'inyuma bigeze saa saba z'ijoro yumva ijwi ritabaza ariko ahageze asanga yamuretse". Umugabo we Kuradusenge Evariste we ntabwo yari ahari kuko as...
Ali Baba n’umugore batuye Imana impanga z’abana batatu bibarutse

Ali Baba n’umugore batuye Imana impanga z’abana batatu bibarutse

Imyidagaduro
Ali Baba n’umugore we Mary Akpobome, bajyanye abana babo mu nzu y’Imana kubayitura .Uyu mugabo umaze kwamamara mu rwenya mu gihugu cya Nigeria, yatunguye abantu we n’umugore we mu nzu y’Imana. Bije nyuma y’aho tariki 1 Mata 2024 we n’umugore batangarije ko bakiriye impanga z’abana batatu nk’uko Ali Baba anyuze ku mbuga Nkoranyambaga [Instagram] yabitangaje inshuti n’abavandimwe bakavuga ko bifatanyije nawe muri ibyo birori byo kwakira abo bana. Nyuma y’aho , abandi baje gutangaza ko ushobora gusanga byari urwenya bibuka ko yabitangaje ‘Ku munsi ufatwa nk’uwo kubeshya’ n’abadasenga cyangwa ngo bubahe amategeko y’Imana.Uyu mugabo we yatangaje ko abana yakiriye bose ari abahungu gusa yirinda gushyira hanze ifoto. Yagize ati:”Njye na Mary , turishimye kuko twakiriye abana batatu b’aba...
Umugabo yatunguye abagore be babiri abagurira imodoka z’akataraboneka

Umugabo yatunguye abagore be babiri abagurira imodoka z’akataraboneka

HANZE, Inkuru z'urukundo
Umugabo yashyize hanze amafoto agaragaza igikorwa yakoze cyo gutungura abagore be babiri, akabagurira imodoka nziza cyane. Uyu mugabo uzwi nka Michael Houston yigaruriye imitima y’abatari bake nyuma yo guca aka gahigo akagaragaza urukundo akunda abagore abana nabo.Ni umugabo wagaragaje ko yari asanzwe akunda abagore be mu buryo budasanzwe aho kuri we ngo ari igikorwa yateguye igihe kinini. Nyuma yo kubona ibi byakozwe n’uyu mugabo benshi bavuze ko ari isomo yahaye abandi bagabo bagenzi be by’umwihariko abatutse abagore babiri.Ubwo yashyiraga hanze aya mafoto yagize ati:”Congs my wives”.Akomeza ati:”Natungute abagore banjye n’imodoka nshya zabo za mbere”. Ubusanzwe urukundo umugabo akunda umugore we , rugaragazwa n’ibyo amukorera nk’uko bivugwa ngo ‘Ibikorwa biruta amagambo’.Urukun...
Amerika: Umusaza w’imyaka 70 yahamije ko buri cyumweru yishyura arenga ibihumbi 500 RWF  agamije gushaka umukunzi basazana

Amerika: Umusaza w’imyaka 70 yahamije ko buri cyumweru yishyura arenga ibihumbi 500 RWF agamije gushaka umukunzi basazana

HANZE
Umugabo wo muri Amerika wari umaze kurambirwa kuba wenyine yatangaje ko buri cyumweru yishyura asanga ibuhumbi 500 RWF kugira ngo arebe ko yabona umukunzi.Uyu mugabo ashyirwa ku cyapa mu Mujyi rwagati. Gilberti w’imyaka 70 yishyura icyapa cyo ku muhanda buri cyumweru agatanga angana n $400, kugira ngo arebeko yabona umukunzi bakorana ubukwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Kuri iki cyapa haba hariho amagambo agira ati:”Lonely Man can Relocate Sweatwater”.Aya magambo akurikirwa n’agira ati:”Ndi gushaka umugore witeguye gukora ubukwe, akaba akunda umuziki wa Karaoke”. Yatangaje ko abantu benshi yahuye nabo, hafi ya bose baba bagamije ku murya amafaranga cyakora agaragaza ko afite icyizere cyo kubona uwanyawe [Miss Right], mu gihe kitari icya kera.Yatangaje ko akeneye utazamugora kandi...
Kenya: Police yapakiye ibyuma byo mu rusengero inambika amapingu Pasiteri wakusanyaga amaturo

Kenya: Police yapakiye ibyuma byo mu rusengero inambika amapingu Pasiteri wakusanyaga amaturo

HANZE, Iyobokamana
Mu gihugu cya Kenya , umukozi w’Imana warimo ku bwiriza ari gukusanya inkunga yatawe muri yombi na Polisi nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano zashyize hanze amafoto abigaragaza. Mu gace ka Kinyenya hagaragaye icyiswe ruswa mu rusengero aho byavuzwe ko hari gukusanya inkunga mu bikorwa byarimo n’abamwe mu bayobozi basanzwe bari batumiwe.Iki gikorwa cyangijwe n’abo mu Ihuriro rya UPDA [United Democratic Alliance ], riyoborwa n’uwitwa Mugirango. Iki gikorwa cya ruswa yatangirwaga mu Itorero ry’Imana rya Kisiri cyari kibaye ku nshuro ya Gatatu yikurikiranya nk’uko The Citizen ibitangaza.Umwe mu bagize iryo torero yagize ati:”Ntabwo twahabwa umugisha w’Imana niba tuza munzu yayo hakamo imvururu.Ntabwo twakumva ijambo ry’Imana”. Nyuma y’ibi bikorwa ababigizemo uruhare bo...
MIAMI: Mu ipantaro y’umugenzi wari ku kibuga cy’indege hasanzwemo inzoka nzima

MIAMI: Mu ipantaro y’umugenzi wari ku kibuga cy’indege hasanzwemo inzoka nzima

HANZE
Ubwo indege yari igeze ku kibuga cy’indege bagatangira gusaka abagenzi bari bayirimo bakoresheje imashini zigezweho, umwe mubari bayirimo, yasanganywe inzoka nzima zari mu ipantalo ye. Inzego zishinzwe umutekano ku kibuga cy’indege [TSA], cya MIAMI muri Amerika babonye ibyo bavuze ko bidasanzwe ubwo barimo kugenzura , banasaka abagenzi nk’uko basanzwe babikora.Ubwo uyu mugenzi yabageraga imbere , basanzwe afite inzoga nzima mu ipantaro yari yashyize mu gikapu cye. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’abashinzwe gusaka ku kibuga cy’indege cya MIAMI witwa Gulf ngo aho izi nzoka zari zihishe hasaga neza nk’aho ari ahabikwa amarineti, [Sun glasses] gusa ngo barebye basanga ari inzoka zikiri nzima.Uwo mwanya bahise bahamagara abashinzwe iperereza [Police] kugira ngo hakorwe iperereza ryisumbu...
#BAL4: Harouna atsinze US Monastir wenyine

#BAL4: Harouna atsinze US Monastir wenyine

Imikino, Imyidagaduro
Ikipe ya US Monastiri wo muri Tunisia yatsinzwe na As Douana ikinamo umusore witwa Harouna Amadou Abdoulaye  wihariye amanota yose yatsinzwe n’ikipe ye. Muri uyu mukino wagaragayemo imbaraga nyinshi cyane ku ruhande rwa US Monastir yo muri Tunisia, yari afite igitutu cyo gutsinda iyi kipe ya As Douana yo muri Tunisia kuko umukino wayo wa Mbere yari yatsinzwe na APR BBC. Harouna Amadou Abdoulaye niwe wabaye umukinnyi wavuzwe cyane ndetse ni nawe watsinzwe amanota menshi by’umwihariko muri iyi mikino kuko mu gace ubwo hari hasigaye umunota umwe ngo umukino urangire uyu musore yari amaze gutsinda kimwe cya Kabiri cy’amanota y’ikipe wenyine. Muri uyu mukino Harouna Amadou yatsinze amanota 37 mu manota 76 ikipe ye ya As Douana yatsinze, Madut atsinda 13, Boissy atsinda 11, Adama atsind...
Harmonize yaciye agahigo ka Diamond Platnumz

Harmonize yaciye agahigo ka Diamond Platnumz

Imyidagaduro
Umuhanzi wamamaye muri Bongo Flava [Tanzania] yaciye agahigo kari gafitwe na Diamond Platnumz aho yujuje Miliyoni 100 kuri Audiomack. Konde Boy [ Abdul Rajabu Kahali aka Harmonize ], nyuma yo guca aka gahigo yabaye umuhanzi wa Kabiri muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Diamond Platnumz.Aba bahanzi bombi bahise bashimangira ubudahangarwa bwabo muri muzika ya Afurika y’Iburasizuba. Umuziki wa Harmonize ntabwo wakunzwe kuri Radiyo gusa, ahubwo no mu Bitaramo, ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe bw’abaturage zimwe mu ndirimbo ze zigeramo.Muri muzika ya Afurika y’Iburasirazuba , Harmonize na Diamond Platnumz nibo bagabo basa n’abikubira imyidagaduro ukongeraho na Rayvanny nawe wo muri iki gihugu. Kuri ubu Diamond Platnumz niwe uyoboye Afurika y’Iburasirazuba kuri Audiomack n...
APR BBC itsinzwe na Rivers Hoopers

APR BBC itsinzwe na Rivers Hoopers

Imikino, Imyidagaduro
Umukino wahuzaga ikipe ya APR BBC na Rivers Hoopers yo muri Nigeria , urangiye iyi kipe iyi tsinze amanota 86 kuri 82. igice cya Mbere cyarangiye ikipe ya APR BBC inganya na Rivers Hoopers amanota 40 kuri 40. Muri uyu mukino ikipe ya APR BBC yagowe na Rivers cyane kubera ko yari ifite abakinnyi batsindaga amanota 3 cyane ndetse bihuta kurenza ab’inyuma ya APR BBC.Mu gice cya Kabiri APR BBC yatsinzwe ariko mu minota ya nyuma yotsa igitutu iyi kipe kugeza ubwo kutumvikana byatumye umukino uhagarara ho gato. Agace ka Mbere karangiye ikipe ya APR FC itsinzwe mu manota 18 kuri 19 ya Hoopers.Muri uyu mukino ikipe ya Basketball ya APR yarushijwe cyane mu bakinnyi b'inyuma bagaragaje imbaraga nke cyane bakaba barimo gutsindwa amanota 3 cyane batereye kure. Aga ka Kabiri ( Half Time ) kara...