Impamvu yatumye B Threy na Bushali berekeza i Burayi

17/05/2024 18:04

B Threy na Bushali bamamaye mu njyana ya Kinya-Trap bagiye ku mugabane w’u Burayi aho bafiteyo ibitaramo bitandukanye birimo ibizabera mu bufaransa, muri Pologne no mu Bubiligi.

Aba ahanzi bahagurutse i Kigali ku wa 16 Gicurasi 2024 bari baherekejwe n’imiryango yabo cyane ko buri wese  yarari kumwe n’umugore we ndetse n’umwana.

Aba baraperi batumiwe mu iserukira muco rya Africa Fest  rizaba kuwa 24 gicurasi 2024,  nubwo hari ibindi bitaramo batumiwemo bizabera mu Bubiligi, Pologne n’ahandi.Ni ku nshuro ya mbere B-Threy na Bushali bagiye gutaramira i Burayi.

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo Bushali yari yerekeje mu Bufaransa gusura inshutin’abavandimwe akanafatirayo amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, byari byitezweko yari afite igitaramo yagombaga gukorera mu bubiligi  cyagomba kuba kuwa 1 nyakanga 2023 ariko biza kurangira kitabaye.

Amakuru ahamyako iminsi ye yo kuguma i Burayi ya murangiriyeho  umunsi w’igitaramo utaragera biba ngombwa ko ahita agaruka mu Rwanda igitaraganya  iby’igitaramo cye birangirira aho.

Aba bahanzi bombi bazamukiye munzu itunganya imizki ikomeye cyane yitwa Green Ferry Music ari naho batangiriye injyana ya kinyatarap, mugukora ibi bitaramo bazataramana na Dr nganji ari nawe ubafasha mu gutunganya imiziki.

Uretse kuba aba baraperi ai inshuti zakadasohoka kandi bakaba barakuranye n’imiryango yabaye inshuti’z’akadasohoka.

Umwanditsi: Moussa Jackson

Advertising

Previous Story

BUGESERA:Umusore akurikirankweho icyaha cyo kwica umukecuru n’umusaza bamureze

Next Story

Ese M23 yaba igira uruhare mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro?

Latest from Imyidagaduro

Go toTop