“Bruce Melodie ntabwo akwiriye kuba umuhanzi wo muri Afurika ni umuhanzi udasanzwe” ! Sax Barista

18/05/2024 18:47

Nyuma yo kwerekeza muri Nigeria Bruce Melodie n’abamufasha muri muzika barimo ; Kenny umuvandimwe wa Coach Gael , Bruce Melodie n’abandi , 1:55AM yaganiriye na Sax Barista Producer wo muri Nigeria wakoze ‘Soweto’ bagiye gukorera amashusho, agaragaza ko azi ‘When She Is Around’ ya Bruce Melodie na Shaggy agira inama abahanzi bo mu Rwanda n’abakunzi b’umuziki.

Uyu musore yavuze ko indirimbo ‘Sowe’ [ Soweto ], yagaragaje ko ari indirimbo izaba nziza cyane ndetse ko ishobora no kuzatwara Grammy Awards na cyane ko uyu musore yigeze kugera muri Grammy Awards mu ndirimbo yakoreye Chris Brown.

Yagize:” Sowe yakozwe nanjye , kuko dufite umwanditsi twahuje na Bruce Melodie biduha izina Sowe”. Yakomeje agira ati:”Ubundi njye banyita Almighty Man, natowe muri Grammy Awards nk’umu-Producer wa Saxophony [ Saxophonist ] ndetse ndi umunyamategeko  kuko narayize nkagira ibikorwa bya Filime hano muri Nigeria”.

Sax Barista yavuze ko mu bo yakoranye nabo harimo ; Chris Brown , Wizkid , Pantoranki , Kizz Daniel.Sax kandi yavuze ko akoresha umuziki wa Saxophone aho biri ngombwa ari naho yahereye avuga ko indirimbo yakoreye Bruce Melodie idasanzwe.

Yagize ati:”Bruce Melodie ni umuhanzi uzi neza icyo ashaka  kandi ndatekereza ko uyu musore kuri ubu ari ku rundi rwego kuko njye sinamufatira ku isoko ryo mu Rwanda ahubwo ni ku Isi yose uhereye ku ndirimbo yakoranye na Shaggy , When she’s Around.Ni umuhanzi uba ushaka ko indirimbo ikorwa neza ndetse aho ajya hose tuba tuvugana tugira ibyo dukosora”.

Sax yasabye abahanzi bo mu Rwanda kwita kuri muzika yabo, bakayiha umwanya n’amafaranga.Ati:”Mwite kuri muzika yanyu , mukore amajwi meza, mushyiremo amafaranga, murebere kuri Bruce Melodie, mwiyegurire umuziki kandi uko byagenda kose bizakunda”.

Sax Barista yasabye abakunzi ba muzika kuzumva  indirimbo Soweto yakoreye Bruce Melodie abasezeranya ko ari indirimbo nziza.

1 Comment

  1. Nitwa turacyarabumukiza innocent nkaba ndi umuhanzi ndirimba indirimbo zuburere mboneragihugu zigaragara kuri channel yanjye yitwa (nkindi official)

Comments are closed.

Advertising

Previous Story

Byinshi wamenya kuri Patrick Mafisango umaze imyaka 12 apfuye

Next Story

U Bufaransa:Umuntu witwaje intwaro yarashwe agerageza gutwika urusengero

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop