U Bufaransa:Umuntu witwaje intwaro yarashwe agerageza gutwika urusengero

18/05/2024 19:21

Mu ufaransa minisitiri w’umutekano yatangaje ko abapolisi b’ubufaransa, barashe umuntu witwaje intwaro washakaga gutwika uruengero mu mujyi wa Rouen uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari afite icyuma, mu gihe yasatiraga polisi iramurasa.

Umuyibozi w’Akarere ka Rouen, Nicolas Mayer-Rossignol, yatangaje ko igitero cyagabwe ku rusengero kitagize ingaruka ku muryango w’abayahudi gusa, ahubwo icyo gitero cyagize ingaruka no kumujyi wose.

Amakuru dukesha BBC avuga ko abapolisi bahamagawe nyuma y’uko hagaragaye umwotsi uvuye murusengero.

Iyo hataba abshinzwe kuzimya umuriro ngo batange ubutabazi bari gusanga urusengero rwose rwabaye umuyonga. Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ntawundi byagizeho ingaruka usibye uwo muntu wari witwaje intwaro n’ibyangirikiye mu rusengero.

Umushinja cyaha wo muri ako agace yavuze ko iperereza rigikomeje kuri icyo gitero cyari kigamije gutwika urusengero.

Minisitiri w’umutekano , Gerald Darmanin , yashimiye abapolisi “kubera ubwitange n’ubutwari”.

Mu bufaransa, kimwe no mu bindi bihugu by’iburayi bw’iburengerazuba, abarwanya abayahudi bariyongereye kuva umutwe wa Hamas wagaba igitero mu majyepfo ya Isiraheli mu kwakira 2023, bigatuma isiraheli itangiza intambara muri Gaza.

U Bufaransa buza ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite umubare munini  w’abayahudi ku isi,  nyuma ya Israel n’Amerika.

Ntabwo ari inshur ya mbere  aha hagabwe igitero kuko mu myaka umunani ishize umupadiri yatewe icyuma ubwo yari  ayoboye amateraniro.

Advertising

Previous Story

“Bruce Melodie ntabwo akwiriye kuba umuhanzi wo muri Afurika ni umuhanzi udasanzwe” ! Sax Barista

Next Story

Padiri Uwimana yagize icyo avuga ku buzima bwe nk’umuhanzi

Latest from HANZE

Go toTop