Byinshi wamenya kuri Patrick Mafisango umaze imyaka 12 apfuye

18/05/2024 08:45

Patrick Mafisango, umukinnyi mpuzamahanga w’Amavubi wakiniraga Simba yo muri Tanzaniya, yapfuye azize impanuka y’imodoka habura amasaha make ngo yurire indege aza mu Rwanda kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu.

Patrick Mafisango wakiniraga Simba SC yo muri Tanzaniya, akaba kandi yari n’umukinnyi w’Ikipe y’igihugu Amavubi, yitabye Imana agerageza guhunga umuntu wari utwaye Moto ahitwa Tazara, i Dar Es Salaam, ahagana saa kumi za mugitondo cyo kuwa 17 Gicurasi 2012 ubwo Mafisango yerekezaga iwe atashye avuye mu kabyiniro kitwa Mashala club.

Ptrick Mafisango, umwe mu bakinnyi bari barahawe ubwenegihugu ngo akinire u Rwanda, yitabye Imana ubwo yiteguraga kugaruka mu Rwanda ku ya 17 Gicurasi, aho yari kuza gusanga bagenzi be bo mu ikipe y’Igihugu Amavubi aho yari yarahamagawe.

Uyu mugabo wakundwaga cyane n’abanyarwanda kubera kwitanga byamurangaga mu ikipe y’igihugu byari byaranatumye bamuha akazina k’akabyiniriro ka ‘Patriote’, yapfiriye mu nzira ajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Muhimbiri Government Hospital. Mafisango yapfuye nyuma y’umunsi umwe ahawe ubutumire yari amaze hafi umwaka adaheruka guhabwa mu ikipe y’igihugu dore ko ku wa 14 Gicurasi 2012 yari yahamagawe mu Amavubi yagombaga gukina imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2013 n’icy’isi 2014.

Mafisango wari warahawe akabyiniriro ka Patriote yavukiye muri Congo Kinshasa, mu 1980, yari umukinnyi ushobora gukina imyanya itandukanye cyane cyane hagati, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi mu 2007 ubwo yari umukinnyi mu ikipe ya APR FC. Uyu mukinnyi kandi yigeze kwambara igitambaro cya Kapiteni mu mwaka wa 2010 ubwo u Rwanda rwakinaga n’ikipe ya Zambiya.

Patrick Mafisango yitabye Imana afite imyaka 32 y’amavuko,Igikombe cya nyuma yegukanye ni icya shampiyona yatwaye muri Simba SC mu 2012, yanaje ku mwanya wa 3 mu batsinze ibitego byinshi n’ibitego 12. Umukino we wa nyuma mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni uwo Amavubi yatsinzwemo n’u Burundi ibitego 3-1, uwo mukino ukaba wari wabereye kuri Sitade ya Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.

Mafisango yabaye umukinnyi wa TP Mazembe, aza muri APR FC mu mwaka w’2006, ayikinira umwaka umwe yerekeza muri ATRACO FC mu 2007, yo ayikinira imyaka ibiri (2), agaruka muri APR FC muri 2009, ayikinira undi mwaka umwe, maze mu 2010 ahita yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC aho yakinnye umwaka umwe, mu 2011 ahita yerekeza muri Simba SC na yo yo muri icyo gihugu, aza gupfa atari yarangiza amasezerano y’imyaka 2 yari afitanye na yo, mu Mavubi imikino 23 ayatsindira ibitego 2 mu mikino mpuzamahanga itandukanye, irimo n’amajonjora y’igikombe cy’isi yakinnyemo imikino 10.

Advertising

Previous Story

RUBAVU: Isha Mubaya na T Blaise bategerejwe mu gitaramo cyiswe ‘Classico Summer Show’

Next Story

“Bruce Melodie ntabwo akwiriye kuba umuhanzi wo muri Afurika ni umuhanzi udasanzwe” ! Sax Barista

Latest from Imikino

Go toTop