RUBAVU: Isha Mubaya na T Blaise bategerejwe mu gitaramo cyiswe ‘Classico Summer Show’

17/05/2024 19:15

Abakunzi b’umuziki mu Karere ka Rubavu n’ahandi hatandukanye, bategujwe igitaramo kizahuriza hamwe abahanzi babiri bo mu Karere ka Rubavu aribo; Isha Mubaya na T- Blaise Broskii ,bamwe mu bakomeje kwitwara neza binyuze mu myandikire iranga indirimbo zabo n’amashusho meza.Aba bahanzi bataramira kuri El Classico Beach Chez West ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024.

Ni igitaramo cyiswe ‘Classico Beach Summer Show’ , aho abatemberera kuri El Claasico Beach Chez West, bazasogongezwa ku buryohe bw’Impeshyi mu ba mbere.Ni igitaramo kizaba kirimo abandi basore bamaze kumenyekana mu ruhando rwa muzika Nyarwanda aribo; Yvan Traiz usanzwe ategura ibihembo bya Bugoyi Side TV Awards afatanyije na Nshimiyimana Onesphore [Fire West].Uyu musore akaba yarinjiye mu mwuga wo kuvanga umuziki afatanya n’ubushabitsi cyakora muri iki gitaramo akazaba ari Umushyushya rugamba.

Azafatanya kandi n’abarimo DJ Regas250, umusore wamamaye muri uyu mwuga mu Karere ka Rubavu na cyane ko asanzwe atanga ibyishimo ku basohokera kuri El Classico Beach Chez West.Uyu musore uherutse kuzahazwa n’amasomo, muri iki gitaramo ‘CLASSICO SUMMER SHOW’, azaba ari mu batanga ibyishimo hamwe na DJ Willy.

NI IZIHE NDIRIMBO ZITEZWEHO GUTANGA IBYISHIMO KU RUHANDE RW’ABAHANZI.

Ku ruhande rwa Isha Mubaya nk’umuhanzi ubarizwa muri Studio yitwa  ‘T’Clever Record Studio’ hari indirimbo nyinshi abakunzi be bakwiriye gutegereza by’umwihariko muri iki gitaramo cya ‘Classico Summer Show’, gitegerejwe ku munsi w’ejo ku wa 18 Gicurasi 2024.Zimwe muri izi ndirimbo twavuga harimo iyo yise ngo ‘Akanyenyeri ‘, ‘Oya Sha’, ‘Keza’, Nduwawe n’izindi.

Ku ruhande rwa T-Blaise, umusore ubarizwa muri ‘orange Entertainment Group’, nawe afite ibihangano bitari bike yakoze kuva akiri muri ‘Gisenyi Hits’ kugeza ayivuyemo.Blaise ni umuhanzi wamaze kugaragaza ubudasa aho amaze kumenyerwa no mu mwuga wo gushyushya urugamba mu bitaramo bitandukanye.Indirimbo ze zo kwitega ni ; Kumutima , Forever n’izindi.

El Classico Beach Chez West , ubutaka buzaberaho igitaramo, buherereye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Nyamyumba, hafi y’amashyuza.Kuri El Classico Beach hari amafunguro y’ubwoko bwose , harimo Ifi nziza irobwa uhibereye, igategurwa uhari.Hari kandi ibyo kunywa , inkoko, ubwato bugutembereza n’ibindi.Ushaka gutanga komande kuri El Classico Beach wabariza kuri watsapp cyangwa ugahamagara numero; 0783256132 cyangwa ugaca ku mbuga Nkoranyambaga zose wandikamo ngo ‘El Classico Beach Chez West’.

__________________________Kuri el classico beach Chez West

 

Advertising

Previous Story

Ese M23 yaba igira uruhare mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro?

Next Story

Byinshi wamenya kuri Patrick Mafisango umaze imyaka 12 apfuye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop