Ibyo utamenye ku musore wavuzweho kwiyahura kubera kubengwa n’umukunzi we

17/05/2024 09:34

Mu karere ka musanze, Umurenge wa Muko, akagari ka Cyogo, Umudugudu  wa kabere hamaze iminsi havuzwe inkuru y’umwarimu wigisha ku ishuri ribanza rya E.P Mubago mu Murenge wa nkotsi witwa Harerimana Pascal basanze byavuzwe ko yiyahuye yimanitse akoreshsje ‘super net’.

Umunyabanaga nshinga bikorwa w’akagari ka cyogo Umurungi Marie Grace yabwiye itangazamakuru ko ayo makuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki 15 Gicurasi 2024 bayabwiwe n’umwarimu wigishanyaga n’uyu musore wiyahuye.

Ati “uwamubonye bwa mbere ni nzeyimana yves wigisha ku ishuri ribanza mu Murenge wa Muko bakodeshaga mu gipangu kimwe, nawe akaba yarahamagawe n’umukobwa wakundanaga na Nyakwigendera  utuye Rubavu amusabako yajya kumumurebera  ngo kuko yaramaze kumusezeraho amubwirako agiye kwiyahura”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka cyogo Umurungi Marie Grace avuga ko nyakwigendera  Harerimana Pascal wiyahuye yibanaga munzu wenyine  akaba yaracumbikiwe na Habyarimana Jerome.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumy uyu musore w’umwarimu yiyahura kuko uyu mukobwa batarabasha kumuvugisha ngo  asobanure icyatumye uwo musore amubwira ko agiye kwiyahura.

Isoko: Kigali Today

Umwanditsi: Moussa Jackson

Advertising

Previous Story

Leta ya Uganda yaburiye abaturiye ikiyaga cya Victoria

Next Story

BUGESERA:Umusore akurikirankweho icyaha cyo kwica umukecuru n’umusaza bamureze

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop