Leta ya Uganda yaburiye abaturiye ikiyaga cya Victoria

17/05/2024 09:17

Uganda yatanze itangazo iburira abaturage batuye ku nkome z’ikiyaga n’imigezi, bitewe n’ubwiyongere bw’amazi, bugeze ku rwego ruteye ubwoba.

Minisitiri ushinzwe  amazi n’ibidukikije muri Uganda, Sam Cheptoris, yabwiye itangazamakuru ko amazi y’ikiyaga cya victoria gihuriweho n’ibihugu nka Uganda, Kenya ,Tanzaniya,  yazamutse kugera ku rwego rwo hejuru.

Uyu muyobozi yavuze amazi y’ikiyaga cya victoria yiyongereye kugera kuri metero 13.66, aho aho yavuye kuri metero 13.5 muri 2020.

Yavuze ko iki kiyaga cya victoria cya kira amazi avuye munzuzi 23 zo mu karere.Yagize ati: ”izi nzuzi zikomoka muri Kenya , Tanzaniya , u Rwanda ndetse no mu Burundi. N’ubwo nta mvura igwa hano ariko yaguye ahandi muri ibyo bihugu byabaturanyi, ikiyaga cya victoria kiza komeza kuzamo amazi menshi”.

Bariega Akankwasah, umuyobozi mukuri w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije muri Uganda, yavuze ko  bakomeje ibikorwa byo kwimura abantu babavana ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi.

Yagize ati, “turahamagarira abaturage ba Uganda kudategereza ku byabaye kubavandimwe bacu bo muri Kenya na Brazil “.

Yakomeje agira ati, “ turasaba abantu bose batuye mu bishanga  guhita bavayo kugira ngo dushobore  kurokora ubuzima n’imitungo.”

Ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba  byibasiwe n’imvura nyinshi, bivugwa ko yatewe n’imvura iva mu Nyanja y’abahinde.

Umwanditsi: Moussa Jackson

Advertising

Previous Story

Abantu umunani basabye kwiyamamaza nk’abakandida bigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Next Story

Ibyo utamenye ku musore wavuzweho kwiyahura kubera kubengwa n’umukunzi we

Latest from HANZE

Go toTop