Advertising

Abantu umunani basabye kwiyamamaza nk’abakandida bigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

05/17/24 9:1 AM
1 min read

Komisiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko abantu 8 basabye impapuro zibemerera kujya gushaka imikono mu turere ibemerera kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

Ni amakuru komisiyo y’igihugu y’amatora yatangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 16 Gicurasi.

Sibyo gusa kandi kuko yongeyeho ko uretse abo umunani, hari n’abandi 41 basabye impapuro zo kujya gushaka imikono mu turere ibemerera  kujya mu Nteko nshinga Amategeko nk’abadepite.

Muri abo bose ariko, harimo  babiri bagaruye impapuro bahawe kuko batigeze bajya gushaka imikono mu turere.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora  iratangira kwkira kandidatire guhera ejo tariki 17 kugeza tariki 30 Gicurasi 2024.

Umwanditsi: Moussa Jackson

Sponsored

Go toTop