Abantu umunani basabye kwiyamamaza nk’abakandida bigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

17/05/2024 09:08

Komisiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko abantu 8 basabye impapuro zibemerera kujya gushaka imikono mu turere ibemerera kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

Ni amakuru komisiyo y’igihugu y’amatora yatangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 16 Gicurasi.

Sibyo gusa kandi kuko yongeyeho ko uretse abo umunani, hari n’abandi 41 basabye impapuro zo kujya gushaka imikono mu turere ibemerera  kujya mu Nteko nshinga Amategeko nk’abadepite.

Muri abo bose ariko, harimo  babiri bagaruye impapuro bahawe kuko batigeze bajya gushaka imikono mu turere.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora  iratangira kwkira kandidatire guhera ejo tariki 17 kugeza tariki 30 Gicurasi 2024.

Umwanditsi: Moussa Jackson

Advertising

Previous Story

Nyuma y’imyaka 9 atabyara umugore yibarutse abana 5

Next Story

Leta ya Uganda yaburiye abaturiye ikiyaga cya Victoria

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop