BUGESERA:Umusore akurikirankweho icyaha cyo kwica umukecuru n’umusaza bamureze

17/05/2024 17:54

Nkundimana Jerome umusore w’imyaka 19 wo mu Murenge wa Musenyi, mu Karere ka Bugesera, akurikirankweho icyaha cyo kwica umukecuru n’umusaza bamureze, abatemye kandi abasanze munzu yabo.

Uyu musaza mbere y’uko apfa yari yabanje gukomeretswa mu buryo bukomeye cyane  bamujyana mu Bitaro bya Nyamata bamugejeje yo abona gushiramo umwuka.

Iyi nkuru yamenyekanye ku wa kane tariki 16 Gicurasi 2024, mu Mudugudu wa Gatare , mu kagari ka Gicaca, mu murenge wa Musenyi.Bamwe mu baturage bari baturanye naba nyakwigendera bavuze ko nyina w’uyu musore yapfuye, nyuma uyu mukecuru akamurerana n’abandi bana  nk’umwana w’umuturanyi.

Aba baturanyi bakomeje bavuga ko batangajwe n’icyateye uyu musore musore kwica uwo mukecuru  ariko ngo intandaro y’ibi yaturutse ku banyamasengesho baraye murugo rw’iwabo n’uyu musore bakamuhanurira y’uko ibibazo byose barimo biriguterwa n’uyu muryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’         Umurenge wa Musenyi, Gasirabo Gaspard yabwiye UMUNSI ko amakuru y’urupfu rwabanyakwigendera basanzwe murugo rwabo ahamyako ntamakirimbirane yarasanzwe hagati yabo.

Ati” Baje gufata uwo mugizi wa nabi ari mumaboko y’inzego zigomba kumukurikirana mu butabera.”Yakomeje agira Ati” turihanganisha aho byabereye cyane cyane by’umwihariko umuryango w’abahohotewe bakabura ababo.”

Gitifu Gasirabo Gaspard yaboneyeho kwibutsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi buri wese akaba inisho rya mugenzi we kuko nk’ibyo byabaye ntihaba habuze ibimenyetso byabanje .

Yasabye ko kandi icyo badashoboye bajya bahita bihutira gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe  bakabasha gukumira icyaha kitaraba mu rwego rwo gukomeza kwirindira umutekano.

Isoko: Umuseke

Advertising

Previous Story

Ibyo utamenye ku musore wavuzweho kwiyahura kubera kubengwa n’umukunzi we

Next Story

Impamvu yatumye B Threy na Bushali berekeza i Burayi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop