Zari Hassan yabujije umuhungu we kuba umutinganyi

06/05/2024 14:10

Umunyamafaranga Zari Hassan yaburiye umuhungu we witwa Quincy ko adakwiriye kujya mu bahungu bagenzi be ahubwo ko agomba kujya mu bakobwa agahitamo abo ashaka bose.

Ibi yabibwiye Quincy mu mashusho yashyize hanze ubwo yajyaga gusangira n’inshuti ze maze akabanza gusaba uburenganzira nyina.Ubwo Quincy yari avuze ko arasangira n’inshuti ze mu masaha y’umugoroba, Zari yahise amubwira ko agomba guhura n’abakobwa gusa.Umwana yagaragaje ko ari ugusangira gusa nyina akomeza ku mwumvisha ko atagomba kwishora mu baryamana bahuje ibitsina.

Zari Hassan yagize ati:” Turashaka ko usohokana n’abakobwa”. Zari yakomeje amugira inama avuga ko ahazaza he , akwiriye kuhateganyiriza abakobwa akaba ari nabo ab’inshuti nabo cyane.

Si ubwa mbere Zari Hassan ahangayikishijwe n’abahungu be kuko no muri 2021 nabwo yagaragaje undi muhungu we witwa Raphael akundana n’abakobwa atari umutinganyi nk’uko byari bimaze agahe bihwihwiswa.

Aba ni abahungu yasigiwe na Ssemwanga Nyakwigendera wamusigiye ikigo cy’Ishuri Afurika y’Epfo akaba ari nawe ukibereye Umuyobozi magingo aya kuko ari naho atuye.

Advertising

Previous Story

MUSANZE: Inkangu yahitanye umugore abana be bararusimbuka

Next Story

Rayon Sports igiye kwinegura

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop