Monday, May 20
Shadow

MIAMI: Mu ipantaro y’umugenzi wari ku kibuga cy’indege hasanzwemo inzoka nzima

Ubwo indege yari igeze ku kibuga cy’indege bagatangira gusaka abagenzi bari bayirimo bakoresheje imashini zigezweho, umwe mubari bayirimo, yasanganywe inzoka nzima zari mu ipantalo ye.

Inzego zishinzwe umutekano ku kibuga cy’indege [TSA], cya MIAMI muri Amerika babonye ibyo bavuze ko bidasanzwe ubwo barimo kugenzura , banasaka abagenzi nk’uko basanzwe babikora.Ubwo uyu mugenzi yabageraga imbere , basanzwe afite inzoga nzima mu ipantaro yari yashyize mu gikapu cye.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’abashinzwe gusaka ku kibuga cy’indege cya MIAMI witwa Gulf ngo aho izi nzoka zari zihishe hasaga neza nk’aho ari ahabikwa amarineti, [Sun glasses] gusa ngo barebye basanga ari inzoka zikiri nzima.Uwo mwanya bahise bahamagara abashinzwe iperereza [Police] kugira ngo hakorwe iperereza ryisumbuye.

Ati:”Izo nzoka zahise zijyanwa ku bashinzwe kwita ku nyamaswa mu Mujyi wa Florida [Florida Fish and Wildlife conservation Commission”.

Photo/TSA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *