Monday, May 20
Shadow

MUSANZE: Inkangu yahitanye umugore abana be bararusimbuka

Imvura yaguye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024 , yangije byinshi birimo no gutwara ubuzima bw’umuntu mu Mudugudu wa Rugali , mu Kagali ka Kamisave mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Musanze.

Iyi mvura yatumye habaho inkangu ikomeye , umukingo ugwira inzu ya Kuradusenge Evariste.Iyi nzu yagushijwe n’inkangu yahise yica umugore we Bamporeye Constantine dore ko abaturanyi batabaye ariko bagasanga imaze ku mwica bagakuramo abana babiri bakomeretse bikomeye undi bagasanga ntacyo yabaye.

Umwe muri aba baturage yagize ati:”Imvura yamutembanye yaguye Saa Sita z’Ijoro, mu kuvuga ko yapfuye, uwamutabaye ni umuturanyi we w’inyuma bigeze saa saba z’ijoro yumva ijwi ritabaza ariko ahageze asanga yamuretse”.

Umugabo we Kuradusenge Evariste we ntabwo yari ahari kuko asanzwe ashakira ubuzima mu Mujyi wa Kigali cyakora bakimu
hamagara yaje yihuta.Mu kiganiro yagiranye na TV1 dukesha iyi nkuru yavuze ko mu by’ukuri ntaho kuba afite asaba Leta kumuha inkunda yo ku mwubakira akabona aho aba.

yagize ati:”Urabona aho nari ntuye uko habaye,nta kintu na kimwe nasigaranye , nta kantu na kamwe nasigaranye mu byo narintunze bgose.Ubwo rero ubuyobozi nibwo bwari bukwiriye ku nyitaho bukankorera ubuvugizi nkabona aho kuba”.

Iyi mvura kandi yanangije ibihingwa by’abaturage ku buso bunini muri aka Kagari by’umwihariko.Abaturage bavuga ko ahari ibishyimbo cyangwa ibijumba byose byatwawe n’imvura basabira ubufasha umuryango wa Nyakwigendera kuko ibyo bari barahinze byatwawe n’imvura.

Umuyobozi uyobora Umurenge wa Remera by’agateganyo Bwana Barihuta yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu muturage akavuga ko byatewe n’imvura yari imaze kugwa avuga ko bacyimura n’abandi bagituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu Kaga dore ko n’abandi batangiye kwimuka bakiza amagara yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *