Umugabo yatunguye abagore be babiri abagurira imodoka z’akataraboneka

06/05/2024 10:25

Umugabo yashyize hanze amafoto agaragaza igikorwa yakoze cyo gutungura abagore be babiri, akabagurira imodoka nziza cyane.

Uyu mugabo uzwi nka Michael Houston yigaruriye imitima y’abatari bake nyuma yo guca aka gahigo akagaragaza urukundo akunda abagore abana nabo.Ni umugabo wagaragaje ko yari asanzwe akunda abagore be mu buryo budasanzwe aho kuri we ngo ari igikorwa yateguye igihe kinini.

Nyuma yo kubona ibi byakozwe n’uyu mugabo benshi bavuze ko ari isomo yahaye abandi bagabo bagenzi be by’umwihariko abatutse abagore babiri.Ubwo yashyiraga hanze aya mafoto yagize ati:”Congs my wives”.Akomeza ati:”Natungute abagore banjye n’imodoka nshya zabo za mbere”.

Ubusanzwe urukundo umugabo akunda umugore we , rugaragazwa n’ibyo amukorera nk’uko bivugwa ngo ‘Ibikorwa biruta amagambo’.Urukundo rushyigikirwa n’ibyo wakorera uwo wihebeye.

Advertising

Previous Story

Amerika: Umusaza w’imyaka 70 yahamije ko buri cyumweru yishyura arenga ibihumbi 500 RWF agamije gushaka umukunzi basazana

Next Story

Ali Baba n’umugore batuye Imana impanga z’abana batatu bibarutse

Latest from HANZE

Go toTop