Monday, May 20
Shadow

#BAL4: Harouna atsinze US Monastir wenyine

Ikipe ya US Monastiri wo muri Tunisia yatsinzwe na As Douana ikinamo umusore witwa Harouna Amadou Abdoulaye  wihariye amanota yose yatsinzwe n’ikipe ye.

Muri uyu mukino wagaragayemo imbaraga nyinshi cyane ku ruhande rwa US Monastir yo muri Tunisia, yari afite igitutu cyo gutsinda iyi kipe ya As Douana yo muri Tunisia kuko umukino wayo wa Mbere yari yatsinzwe na APR BBC.

Harouna Amadou Abdoulaye niwe wabaye umukinnyi wavuzwe cyane ndetse ni nawe watsinzwe amanota menshi by’umwihariko muri iyi mikino kuko mu gace ubwo hari hasigaye umunota umwe ngo umukino urangire uyu musore yari amaze gutsinda kimwe cya Kabiri cy’amanota y’ikipe wenyine.

Muri uyu mukino Harouna Amadou yatsinze amanota 37 mu manota 76 ikipe ye ya As Douana yatsinze, Madut atsinda 13, Boissy atsinda 11, Adama atsinda 8 , Fofana atsinda 4.Ku ruhande rwa US Monastir uwatsinze menshi ni Williams watsinze amanota 16 , OUSSAMA watsinze 13 Ganouni atsinda 9, Marcus 7 na Majok 6.

Harouna

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *