Ali Baba n’umugore batuye Imana impanga z’abana batatu bibarutse

06/05/2024 10:49

Ali Baba n’umugore we Mary Akpobome, bajyanye abana babo mu nzu y’Imana kubayitura .Uyu mugabo umaze kwamamara mu rwenya mu gihugu cya Nigeria, yatunguye abantu we n’umugore we mu nzu y’Imana.

Bije nyuma y’aho tariki 1 Mata 2024 we n’umugore batangarije ko bakiriye impanga z’abana batatu nk’uko Ali Baba anyuze ku mbuga Nkoranyambaga [Instagram] yabitangaje inshuti n’abavandimwe bakavuga ko bifatanyije nawe muri ibyo birori byo kwakira abo bana.

Nyuma y’aho , abandi baje gutangaza ko ushobora gusanga byari urwenya bibuka ko yabitangaje ‘Ku munsi ufatwa nk’uwo kubeshya’ n’abadasenga cyangwa ngo bubahe amategeko y’Imana.Uyu mugabo we yatangaje ko abana yakiriye bose ari abahungu gusa yirinda gushyira hanze ifoto.

Yagize ati:”Njye na Mary , turishimye kuko twakiriye abana batatu b’abahungu; Aaron, Alexander na Andrew, mu muryango wa Akpobome.Hashize amezi abiri bavutse kandi uko iminsi itambuka, turashima Imana ku bwabo”.

Mu minsi ishize nanone yongeye gushyira hanze amashusho ashimira cyane umugore we avuga ko yabyaye abahungu batatu.

Advertising

Previous Story

Umugabo yatunguye abagore be babiri abagurira imodoka z’akataraboneka

Next Story

MUSANZE: Inkangu yahitanye umugore abana be bararusimbuka

Latest from Imyidagaduro

Go toTop