Monday, May 20
Shadow

APR BBC itsinzwe na Rivers Hoopers

Umukino wahuzaga ikipe ya APR BBC na Rivers Hoopers yo muri Nigeria , urangiye iyi kipe iyi tsinze amanota 86 kuri 82. igice cya Mbere cyarangiye ikipe ya APR BBC inganya na Rivers Hoopers amanota 40 kuri 40.

Muri uyu mukino ikipe ya APR BBC yagowe na Rivers cyane kubera ko yari ifite abakinnyi batsindaga amanota 3 cyane ndetse bihuta kurenza ab’inyuma ya APR BBC.Mu gice cya Kabiri APR BBC yatsinzwe ariko mu minota ya nyuma yotsa igitutu iyi kipe kugeza ubwo kutumvikana byatumye umukino uhagarara ho gato.

Agace ka Mbere karangiye ikipe ya APR FC itsinzwe mu manota 18 kuri 19 ya Hoopers.Muri uyu mukino ikipe ya Basketball ya APR yarushijwe cyane mu bakinnyi b’inyuma bagaragaje imbaraga nke cyane bakaba barimo gutsindwa amanota 3 cyane batereye kure.

Aga ka Kabiri ( Half Time ) karangiye amakipe yombi anganya amanota 40 kuri 40. Amakipe yombi yagarutse mu kibutsa mu gice cya Kabiri , agarukana n’indirimbo ya Rihanna na Drake bose ‘Work’ mu rwego rwo kubatera imbaraga.Muri iki gice cya Gatatu, bagiye gukina iminota 9:50.

Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga amakipe yombi, akomeza guhatana ariko ubona ko habaho kwirinda gutsindwa amanota 3 n’ubwo byakomeje kugorana.Mu gihe habura iminota 3 n’amasegonda 3, ikipe ya APR BBC irayoboye n’amanota 61 kuri 60 ya Hoopers.Agace ka nyuma ka 4 bagiye gukina iminota 9:50 , bagatangiye APR BBC irushwa na Hoopers.Ku munota wa 8:50 wako APR BBC ifite 64 kuri 67.Umukino wose warangiye ikipe ya APR BBC intsinzwe amanota 86 kuri 82.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *