Ubuzima bwishimye buzanira nyirabwo umunezero n’urukundo.Ubuzima bwishimye ni imari kubufite dore ko ibyo yakenera byose abikora kandi akabikora neza kubera ko afite umunezero.
Ikinyamakuru cyitwa ngo ‘Powerofpositivity.com, cyashyize ubutumwa kurubuga rwa Facebook , bagira bati:”Ubuzima ni buto.Igihe cyawe cyose kimarane n’abantu batuma useka kandi bakagushimisha bakakwerekako ukunzwe”.
Abahanga bagaragaza ko ishingiro ryo kugira umubano mwiza hagati yawe n’umukunzi wawe cyangwa undi mubana, ari ukuba muganira neza kandi mwizerana.Ikinyamakuru cyitwa Psychcentral cyo gikomereza kuri ibi bitekerezo kikavuga ko umuntu akwiriye kugumana na mugenzi we gusa mu gihe amuha ibyishimo n’umunezero.
Umuryango wishimye niwo ugira umugisha wo kugera kubyo wifuza mu buzima ndetse bikagerwaho kandi bose babigizemo uruhare.
ESE NI IBIHE BITUMA UMURYANGO WISHIMANA ?
Burya kwishimana kw’abashakanye bituruka kuri bo ubwabo bigatuma n’abo babyaye cyangwa abaturanyi babo bishimana.Uwitwa Dr. Grgory Scott Brown yaragize ati:” Aho nabereye nabonye ko urukundo rwiza rugirwa no kuganira , gukundana ndese no kubahana hagati yabo”.Yakomeje agira ati:”Ibi nibyo bituma mu muryango habamo urukundo no gufashanya cyangwa hagati y’abakundana bakubahana”.
Iyo abakundana bamarana igihe baganira se cyangwa bakina, bituma urukundo rwabo narwo ruramba kuburyo ujya kureba ugasanga abakundana bari hamwe icyo umwe akeneye undi akamufasha.
Abahanga bavuga ko uba usabwa kumarana igihe cyawe n’umuntu uguha umunezero kubera ko uwo muntu aba agushimira muri duke wamukoreye ndetse ngo ni gake cyane uzabona uwo muntu yagutengushye.
Uyu muntu afata ibyakakubereye inzitizi , akabigira umunezero n’ibyishimo.Iyo umuntu agukunda arwana intambara zawe kandi ibi ni bimwe mu biguha umunezero nkawe ubwawe.