“Umuryango wanjye waranyanze kubera umugore nashatse ufite uburwayi bw’uruhu, Ese ni ikosa banziza” ! – Janvier

13/08/2023 21:22

Uyu mugabo witwa Janvier yanzwe n’umuryango we kubera umugore yashatse ufite uburwayi bw’uruhu bumeze nabi.

 

Nkuko bivugwa n’uyu mugabo Janvier avuga ko amenyana n’umugore we bw’ambere yamumenyeye mu rusengero ubwo abantu Bose batinyaga kwicara hafi y’umukobwa kuko yari afite ikibazo cy’uruhu.

 

Yavuze ko yatangiye kujya kwicarana nuwo mukobwa ndetse batangira kuba inshuti, nyuma amusaba urukundo umukobwa Aramwangira kuko yumvaga nta musore wamukunda gusa nyuma aza kumwemera.

 

Yakomeje avuga ko yabwiye umuryango we umunsi umwe ko umukunzi we araza kubasura ubwo yahageraga ababyeyii be bararakaye bavuga ko ngo umukobwa adasa neza habe nagato kubera uburwayi bw’uruhu.

 

Ubwo bakoraga ubukwe avuga ko nta n’umwe mu babyeyi cyangwa umuryango we waje, kuko yakodesheje abaza bakamubera ababyeyi mu bukwe bwe.

 

Yavuze ko umuryango we wamwanze umwirukana mu muryango ndetse bamuha umurage we aragenda ajya gukodesha aho abana n’umugore we.

 

Yasoje avuga ko nubwo umuryango wamwanze ariko we akunda umugore we cyane ndetse amukundira uko ameze.

 

Burya mu buzima ni byiza kudeteterana abandi tubaziza uko bavutse bameze.

 

 

Umwanditsi : Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

Umugore ufite ubwoya mu gatuza buzwi nk’impwempwe no ku maboko, yavuze ukuntu bimubuza amahirwe menshi nko kubura umukunzi

Next Story

Dore impamvu ukwiriye kumarana ubuzima bwawe n’umuntu uguha ibyishimo kandi akagukunda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop