Zarinnah Hassan wamamaye nka Zari Hassan ku mbuga Nkoranyambaga, n’umukobwa we bakanyujijeho mu ndirimbo ikunzwe n’abatari bake yitwa ‘Egwu’ ya Chike wo mu gihugu cya Nigeria na nyakwigendera Mohbad nawe wo muri iki gihugu.
Nyuma yo kugaragara muri aya mashusho, bakuriwe ingofero n’abatari bake cyakora bagaragaza ko uyu mubeyi akunda abana be cyane bigendanye n’uburyo amarana igihe nabo bikaba uko no kuri se wa Tiffah Diamond Platnumz nawe uba yifuza guhorana nabo akazi kakaba imbogamizi.
Zari Hassan ni umunyamideri ukomeye mu gihugu cya Uganda arinaho avuka, gusa akaba atuye muri Afurika y’Epfo aho ari umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri cyitwa Brooklyn City College [BCC] cyahoze ari icy’umugabo we Ivan Don Ssemwanga babyaranye abana batatu. Ni ikigo giherereye mu Mujyi wa Pretoria kikagira amashami n’ahandi mu bindi bice.Nyuma gato yo gushinja umugabo we kumuhohotera nibwo baje guhana gatanya bafitanye abana 3 b’abahungu.
Princess Tiffah wabyinanye na Nyina ‘Zari Hassan’ ni umwe muri babiri yabyaranye na Diamond Platnumz.Uyu mwana yazanye na se mu Rwanda ari kumwe na Naseeb musaza we , Zuchu na nyirakuru wabo Mama Dangote ubwo Diamond Platnumz yari aje kwitabira ibihembo bya Trace Awards yanegukanye.