Davido umwe mu bahanzi b’ibihangange byo muri Nigeria agiye guhurira ku rubyiniro na 50 Cent umwe mu bahanzi bazwi cyane ku Isi mu njyana ya “Rap” ndetse na Mary J Blige wo muri Amerika uzwi mu njyana ya R&B.
Davido, 50 Cent na Mary J. Blige ni abahanzi bubatse izina ku isi bagiye guhurira hamwe bwa mbere mu mateka, bakaba bazataramira ahahurira abantu barenga ibihumbi 60.
Iki gitaramo cyateguwe na Iconic, kizabera muri Stade ya Tottenham Hotspur mu Bwongereza, tariki 3 Nyakanga 2025. Aba bahanzi b’abanyabigwi bagiye berekana ubunararibonye bwabo aho buri umwe yagiye yitabira itangwa ry’ibihembo bitandukanye. Mary J Blige ni umuhanzi ukomeye cyane dore ko yatsindiye ibihembo bya “Grammy awards” inshuro zigera ku icyenda.
Iki gitaramo kigamije guhuriza hamwe abahanzi b’ibyamamare baturuka mu njyana zitandukanye, bagaha abakunzi babo ubunararibonye bw’umuziki bwuzuye kandi butandukanye, bujyanye n’ibihe bitandukanye by’umuziki.
Ni ubwa mbere kuri Davido agiye gukorera igitaramo muri Stade yo mu Bwongereza igihugu afitemo amateka akomeye dore ko ubwo aherukayo yujuje Arena yitwa “02 Arena”. Ibi byamugaragarije ko urukundo afitiwe muri iki gihugu, atari Africa gusa.
Davido azajya muri iki gitaramo mu gihe azaba amaze iminsi mike asohoye album ye yitwa “Sive” izajya hanze muri Werurwe 2025. Agiye kuba umunyafrica wa kabiri utaramiye muri iyi Stade ya Tottenham Hotspur nyuma ya Wizkid waciye agahigo bwa mbere.



Umwanditsi:BONHEUR Yves