Friday, May 3
Shadow

Abagore: Ngizi impamvu zishobora gutuma ukurwamo nyababyeyi

Benshi bakurwamo nyababyeyi kubera ibibazo by’ubuzima bwabo nk’uburwayi bwa fibroids, Endometriosis cyangwa kanseri cyangwa bigaterwa n’ibibazo byawe ku giti cyawe ku buzima bwawe n’imibereho yawe.

Kubagwa ugakurwamo nyababyeyi ni igikorwa kizwi nka ‘Hysterectom’.Rimwe na rimwe , abaganga bashobora gufunga imiyobora ntanga yawe cyangwa bakayicurika mu gihe bari iki gikorwa twagarutseho haraguru kizwi nka ‘Hysterectom’.Nyuma y’iki gikorwa cya ‘Hysterectom’ cyo gukurwamo nyababyeyi , ntabwo ushobora kongera gutwita cyangwa ngo ujye mu mihango nk’abandi bakobwa cyangwa abagore.

Ikinyamakuru Healthline dukesha iyi nkuru kivuga ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariho iki gikorwa cyo kubagwa bagakurwamo nyababyeyi cyiganje kuko buri mwaka abagera kuri  ku bihumbi Magana Tandatu babagwa ‘Hysterectom’ bakayikurwamo [600,000 Women in Year].Muri iyi nkuru rero , urabasha kumenyeramo impamvu muganga ashobora gutanga uburenganzira nawe akagusaba kubagwa bagamije kugukuramo nyababyeyi.

1.NI UBURWAYI BWA FIBROIDS.

Uterine Fibroids ni nk’akabyimba katari kanseri, kiforoma muri nyababyeyi.Fibroids ni kimwe mu bituma umugore abagwa agakorerwa ‘Hysterectom’ agakurwamo nyababyeyi.Iyi Fibroids, ituma umugore cyangwa umukobwa ava cyane [Heavy Bleeding], akagira uburibwe bukabije, akajya aribwa no munda yo hasi,ibi kandi bigatuma ashobora gutuma atabyara.Mu gihe byakugendekeye gutya, muganga ashobora kugusaba kujya ufata ibinini birinda urubyaro cyangwa ugakoresha uburyo buzwi nka ‘Myomecyomy’ wirinda Fibroids.

2.KANSERI.

Umuntu urwaye aba afite ibyago 10% byo gukurwamo nyababyeyi.Muganga ashobora kugusaba gukorerwa ‘Hysterectom’ mu gihe Kanseri yafashe; kuri Nyababyeyi, Ovary, Cervix  cyangwa Endometrium.Ubuvuzi uzahabwa buzagenwa n’ubwoko bwa Kanseri urwaye , ikigero igezeho cyangwa uko ubuzima bwawe buhagaze.Ubundi buryo bwo kukuvura bwaba , Chemotherapy cyangwa Radiation.

Muganga ashobora gusaba ko bakubaga , mu gihe Kanseri yawe itari yagaragara cyane cyangwa bayikeka.Ni muri ubwo buryo gukuramo nyababyeyi biba inzira nziza yo kugufasha.Gukuramo kanseri kandi ni inzira ishobora kugufasha kurwara indwara ya Lynch Syndrome.

3.ENDOMETRIOSIS.

Endometriosis ni igihe hari ‘Tisues’ zakuriye hanze ya nyababyeyi.Iki kibazo cya Endometriosis , kizana n’uburibwe bukabije cyane n’imihango ya hato na hato itateganyijwe.Ibi kandi bishobora gutera kutabyara.

4.ADENOMYOSIS.

Igihe imwe mu mirongo ya nyababyeyi yakuriye hanze yayo nanone biba ikibazo gikomeye bigatuma aho nyababyeyi ifata hananuka cyane [Healthline], bigatera uburibwe no kuva bidashira.Ibi kandi bituma habaho gucura kubagore.

5.INFECTION.

Mu gihe ukunda kurwara infection cyane na byo bishobora gutuma nyabayeyi yawe ivanwamo.Aha bavuga indwara yitwa ‘Pelvic Inflamatory Disease’ [PID], ituruka kuri Bagiteri ari nazo zitera infection.Iyo umugore cyangwa umukobwa arwaye PID, agafata imiti birakira ariko ngo bishobora gutuma nyababyeyi ye yangirika  bigatuma umuganga asaba ko yakurwamo vuba.

6.KUVA CYANE.

Mu gihe busanzwe ukunda kuva cyane, biba ikibazo gishobora gutuma nyababyeyi ikurwamo vuba na bwangu.Uku kuva cyane gutera, Infection, Ikibazo cy’imisemburo , kanseri n’izindi ndwara.Uku kuva cyane gukurikirwa no kuribwa munda bigatuma gukuramo nyababyeyi biba umuti rukumbi wabyo.

7.KUVA CYANE NYUMA YO KUBYARA.

Umugore wabyaye akava cyane bikurizamo kumukuramo nyababyeyi cyangwa uwakuyemo inda akava cyane.Iyo umugore cyangwa umukobwa bakuyemo inda, bakava cyane bituma nyababyeyi zabo zikurwamo nyuma y’amasaha 24 bava cyangwa babazwe.

Komeza ubane natwe , ikomeze ubone inkuru nk’izi.Niba ufite ikibazo kitubaze unyuze ahatangirwa ibitekerezo cyangwa kuri Email yacu: Info@Umunsi.com

Isoko/Photo: phase2women.com

Isoko: Healthline.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *