Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago mu itangazamakuru, yashyikirijwe ikibanza yemerewe na Kompanyi ya Marchal Real Esate Developers mu gitaramo cyo kumurika Album ye yise ‘SUWEJO’.Iki kibanza yagiherewe imbere y’itangazamakuru kuri uyu wa 03 Gicurasi 2024 anahabwa akazi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gicurasi 2024, kuri Onomo Hotel habereye ikiganiro n’itangazamakuru nk’uko byari byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Campany icuruza ibibanza ikanubaka amazu.Bari bavuze ko impamvu ya Press Conference ari ugutanga umucyo ku bibazo byavuzwe hagati yabo na Yago Pon Dat nk’umuhanzi no kumuha ikibanza yari yemerewe.
Muri Press Conference, umuyobozi wa Marchal Real Estate Developers, Marchal Ujeku yasobanuye uko imikoranire yabo na Yago iteye mu gihe cy’amezi atatu ashobora kwiyongera , avuga ko bamuhaye akazi nka ‘Brand Ambassador’.Ati:”Yago twagiranye amasezerano yo gukorana mu gihe kingana n’igihembwe gishobora kuvugururwa bitewe n’impamvu.
Nk’uko nabivuze Yago ni umuhanzi munini , kugira ngo tuzabashe ku mwumvisha ko twakorana mu gihe cy’umwaka biragoye gusa twe nibyo twifuzaga ariko kuko we aba atekereza ko hazamo ibibazo runaka niyo mpamvu twasinye amasezerano y’amezi 3 ashobora kwiyongera”.Mu byo Yago harimo ; Guhembwa buri kwezi , guhabwa amatike, ibyo kurya n’aho kuba mu gihe agiye mu bikorwa bya Campany haba mu Rwanda no hanze.
Ikibanza Yago yemerewe na Marchal Real Estate Developers giherereye mu Karere ka Gasabo.Marchal Ujeku yagize ati:”Ikindi ku bijyanye n’ikibanza twemeye mu gitaramo nk’impano twamugeneye , navuze ko kiri mu Karere ka Gasabo , hanyuma ibindi bireba uwahawe impano n’abo bakorana gusa iyo umuntu atanga impano atanga impano ihwanye n’imiterere y’ahantu hashobora kubakwa kandi yarabisomye yabonye uko bimeze”.
Ku ruhande rwa Yago , yavuze ko yishimiye cyane ko ikiganiro n’itangazamakuru cyabayeho, agaragaza ko kuba ‘Brand Ambassdor’ atari igitutu yashyize kuri Marchal Real Estate Developers ahubwo ko byabaye nyuma yo kwemera amakosa yabayeho ku mpande zombi.