Ku wa 04 Gucurasi 2024, mu Karere ka Rubavu , hazabera igitaramo kizwi nka ‘Pool Ladies Night’, kizabera kuri ‘Western Mountain Hotel’ iherereye imbere y’i Bitaro bya Gisenyi.Abateguye iki gitaramo bavuze impamvu bashatse kwitsa kuri ‘Rubavu Nziza’
Nk’uko twabitangarijwe na Banamwana Alphonse Balou [Bana Pro] ushinzwe ibikorwa by’imyidagaduro muri iyi Hotel akaba ari nawe wateguye iki gitaramo yavuze ko bashatse gufasha abantu kwishimira ibyiza Nyaburanga by’Akarere ka Rubavu [Rubavu Nziza], bigatuma borohereza n’abashaka gusohoka kuzinjirira ubuntu.
Yagize ati:”Ibi bitaramo byateguwe mu rwego rwo gususurutsa Abanya-Rubavu, ndetse n’abahatemberera kugira ngo barusheho kugubwa neza cyane.Twahisemo gushyira iki gitaramo hariya kuko ni hamwe mu haba ‘Pisine’ nziza muri aka Karere ifasha abantu kwisanzura mu buryo bwuzuye”.Bana Pro , yakomeje atangaza ko iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere ariko ko bateguye n’ibindi bizajya bihuza abana mu minsi isoza icyumweru byiswe ‘Sunday Kids Part’.
Muri ‘Pool Ladies Night’ biteganyijwe ko ,abakobwa bazitabira bazahabwa ‘Cocktail’ y’ubuntu nk’uko byatangajwe na Bana Pro.Agaruka ku mpamvu ya Rubavu Nziza nk’intero bashyize ku rupapuro rw’ubutumire , yavuze ko Akarere ka Rubavu, kari mu rugamba rwo gushishikariza abakerarugendo n’Abanya-Rubavu gusura ubwiza bugatatse bityo ko nabo biyemeje kugendera muri uwo mujyo.
Ati:”Rubavu Nziza ni ikirango cy’Umujyi wa Rubavu ndetse ni umwihariko wayo.Ubuyobozi bw’Akarere kacu, budusaba kugira uruhare muri iyi gahunda no kuyishyigikira by’umwihariko nk’urubyiruko kugira ngo abantu baze gusura Akarere.Niyo mpamvu mu gikorwa nk’iki twahaye umwanya Rubavu Nziza”.
Pool Night Ladies,ni igitaramo kizayoborwa na ‘Cyntho ‘ afatanyije na DJ Ice uzaba ishinzwe umuziki.Kizaba ku munsi w’ejo tariki 04 Gicurasi 2024 guhera saa Saba z’amanywa, kugeza bukeye.