Kimwe mu bintu bibabaza ababyeyi ni ugusanga umwana wabo yiyandarika ku karubanda, babifata nko nkubasebye kuko uba umeze nkaho bataguhaye uburere bikwiye.Niko byagenze kuri uyu mukobwa aho hirya no hino ku mbugankoranyambaga abantu benshi bakomeje kubabazwa nawe kuko yaciwe mu muryango kubera ko iwabo babonye amashusho ye y’urukozasoni.
Nk’uko uyu mukobwa yabivuze, yerekanye ko umwe mu muryango we yabonye konti ye ku rubuga ruzwi nka Only fans ruzwiho gucuruza amashusho y’urukozasoni. Bakimara kubona konti ye kuri urwo rubuga nibwo bahise bamwandikira bamubwira ko nabibonye ndetse ko bahise bamuca mu muryango.Icyakora uyu mukobwa we yavuze ko nubwo bimeze gutyo urwo rubuga rumuha amafaranga menshi ndetse ko kuruvaho byagorana. Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Ava Louise akaba afite imyaka 22 y’amavuko.
Ababyeyii buyu mukobwa bamubwiye ko agomba guhagarika gukoresha urwo rubuga bitabaye ibyo bagakomeza kumuca mu muryango burundu, ntazigere yongera kwitwa umwana wabo.Ibyo byose uyu mukobwa yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK aho akurikirwa n’abantu benshi aho barenga ibihumbi 600.
Source: theemergingindia.com