Umuhanzi Davido akomeje kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino ku Isi, kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2025, yamenyesheje abakunzi be ko umwaka utaha wa 2025 azabagezaha Album ye nshya yise 5IVE.
Uyu muhanzi akomeje kugira abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’izindi mbuga zicuruza umuziki muri rusange binyuze mu ndirimbo nka Unavailable, Kante , Sensational,Awuke, Feel zikunzwe cyane muri izi mpera z’umwaka. Abinyujije ku rukuta rwe rwa X,yagize ati “Urugendo rurakomeje mu 2025 hamwe na Album yanjye nshyashya, 5IVE. Imvuye ku mutima, ni inkuru yanjye, ni ukuri kwanjye, ni ugutera imbere kwanjye”.
Ikindi kandi Davido yagaragaje uburyo iyi album ari uruhisho rufatika ku bakunzi b’umuziki we ndetse n’uwa Afurika muri rusange. Davido atangaje ibi nyuma y’uko ari mu byishimo by’uko indirimbo ye na YG Marley Awuke yaciye agahigo ko kuba ariyo yarebwe cyane muri Nigeria.
Davido kuri ubu ari mubahanzi bagezweho ndetse barangwa no gufasha gufasha abatishoboye n’imfubyi.
Davido ni umwe mubahanzi babayeho ubuzima buhenze cyane ko akomoka mu muryango wabaherwe.
Ibitaramo bya Davido biba byitabiriwe ku rwego ruhambaye.
Indirimbo Funds aherutse gukorana na Odumodublvck hamwe na Chike iri muzakunzwe cyane uyu mwaka.
Umwanditsi: BONHEUR Yves